AmakuruInkuru z'amahanga

Ubufaransa: Umugabo w’imyaka 62 yasanzwe mu rugo hashize amezi atanu apfuye

Mu giturage cya Saint-Éloi-de-Fourques, mu ntara ya Eure mu Bufaransa, haravugwa inkuru ibabaje y’umugabo w’imyaka 62 wasanzwe mu rugo rwe hashize amezi atanu yitabye Imana.

Uyu mugabo wari warasezeye ku kazi mu ruganda rukora ibinyabiziga, yari asanzwe aba wenyine. Umurambo we wasanzwe ku wa 17 Kanama 2026, nyuma y’uko Umuyobozi w’aka giturage, Denis Szalkowski, agize impungenge kubera igihe kirekire atagaragara ndetse n’amabaruwa yari amaze igihe atakusanywa.

Nubwo Saint-Éloi-de-Fourques ari agace gato gatuwe n’abagera kuri 600 kandi kazwiho kuba abaturage basanzwe bafitanye imibanire ya hafi, uyu mugabo ngo nta muntu wo mu muryango, inshuti cyangwa umuturanyi wari ukimugirana na we umubano mu mezi yabanje urupfu rwe.

Iyi nkuru yongeye gutuma hibandwa ku kibazo cy’ubwigunge n’itandukana ry’imibanire mu bantu baba bonyine, cyane cyane mu byaro byo mu Bufaransa.

Ubushakashatsi bwagiye bugaragaza ko abantu babarirwa muri za miliyoni mu Bufaransa bahura n’ikibazo cy’ubwigunge budakira. Mu byaro, iki kibazo gishobora gukomera bitewe n’ubuke bw’ibikorwa n’ubufasha by’imibereho, ingorane mu gutega cyangwa kugera kuri serivisi, ndetse no kugabanuka kw’imibanire yari isanzwe iranga abaturage.

Umuyobozi Denis Szalkowski yavuze ko ibyabaye ari “ikibazo cya buri wese”, ashimangira ko bidakwiye kongera kubaho ko umuntu abura mu muryango we igihe kirekire ntihagire ubimenya.

Yatangaje ko inama y’ubuyobozi bw’aka gace igiye gutegura ingamba nshya zo kumenya abantu baba mu bwigunge no kubafasha kugira ngo bagire ubufasha n’imibanire ibafasha mu buzima bwa buri munsi.

Szalkowski yagize ati: “Ibi ni nk’umutingito ku giturage cyacu. Tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo hatongera kubaho umuntu ubura mu muryango ntihagire ubimenya.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger