AmakuruImyidagaduro

Miss Linda yiyemeje kuba imukiristo uhamye abatizwa mu mazi menshi(Amafoto)

Uwankusi Nkusi Linda wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2021 ,yeruye ku mugaragaro ko ya kiriye agakiza batizwa mu mazi menshi.

Nkusi Linda wemeye kwakira Yesu Kirisitu nk’Umwami n’Umukiza yabatijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2023 muri Berachah Prophetic Ministries.

Uyu mukobwa wabatijwe na Prophet Muneza Christian mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram yashimiye Imana imugejeje kuri iyi ntego.

Yanditse agira ati “Urakoze Mana kuri uyu munsi mwiza”.

Nkusi Linda yifashishije ubutumwa bwanditse muri Zaburi 7:18, handitse hati “Nzashima Uwiteka nk’uko bikwiriye gukiranuka kwe, Nzaririmba ishimwe ry’izina ry’Uwiteka usumba byose.”

Ni ubutumwa bwari buherekejwe n’indirimbo ya Papi Clever na Dorcas bise “Umunsi mwiza nibuka”.

Uyu mukobwa uherutse no kwinjira muri sinema mu minsi ishize yatangiye kuvugwa cyane mu myidagaduro mu Rwanda ubwo yikuraga mu mwiherero wa Miss Rwanda 2022, nyuma akinjira muri sinema ndetse n’ikiganiro The Choice Live kuri Isibo TV.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger