AmakuruUtuntu Nutundi

Dore akamaro ko koga umubiri wose amazi ashyushye

Koga amazi ashyushye, ushobora kuyoga wiyuhagira ariko ushobora no kuyajyamo ukayamaramo iminota hagati ya 5 na 10. Ubwo ni ukuyasuka mu kintu ubasha kujyamo ugakwirwamo.

Hahora ikibazo ku bantu ku kumenya niba koga amazi akonje ari byo byiza cyangwa amazi ashyushye ariyo meza. Nyamara buri cyose gifite akamaro kacyo, niyo mpamvu muri iyi nkuru tugiye kurebera hamwe akamaro aya mazi afite.

Amazi ashyushye avugwa hano ni afite ubushyuhe buri hagati ya 35.5°C na 40.5°C.

Akamaro ko koga amazi ashyushye ku buzima

Bituma amaraso atembera neza

Koga amazi ashyushye birwanya indwara zo kuribwa mu ngingo ndetse bikanaruhura imikaya nyuma yo kunanirwa. Ubwo bushyuhe bwayo bufasha amaraso gutembera neza nuko bikoroshya mu ngingo, aho imikaya ifatira ku magufa, ndetse bikoroshya n’imikaya. Nubwo bitavura uburibwe burundu ariko biruhura bikanoroshya uburibwe ndetse biranabyimbura. Ndetse bigira akamaro kuruta massage.

Bisukura uruhu

Kuziba k’utwengehu bishobora kuzibirana uburozi n’imyanda mu mubiri cyane cyane ku bakora akazi gatuma batutubikana cyane, n’abakora aho bahurira n’ibivuta byinshi nko mu ma garaje.

Aya mazi afungura twa twenge nuko umubiri ugasohora imyanda ndetse ukongera kumva uruhutse. Aha ni byiza kwiyunyuguza amazi akonje kugirango twa twenge twongere duse n’utwifunga, maze bikurinde kuba wagira imbeho nyuma yo koga kandi umubiri wumve uruhutse neza.

Bishyushya umubiri

Kuyoga mu gitondo bishyushya umubiri. Akenshi iyo ubyutse imikaya iba imeze nk’iyahinamiranye. Koga amazi ashyushye na mbere yuko ugira ikindi ukora cyose yewe na siporo, bizafasha umubiri gukora neza no gushyuha.

Bivura urukebu

Rimwe na rimwe uzabyuka wumva ubabara ijosi n’intugu, ari byo tumenyereye kwita urukebu, aho guhindukira biba bibabaza. Gusukaho amazi ashyushye mu gihe cy’iminota 10 noneho ukanoga umubiri wose amazi ashyushye bizakuruhura ubwo buribwe bushire.

Birwanya inkorora

Wa mwuka ushushye uva muri kwa koga amazi ashyushye iyo uzamukiye mu mazuru woroshya inyama zaho nuko bigatuma ibyo mu mazuru byoroha maze kuribwa mu muhogo no gukorora bikagabanyuka. Aha unashatse ushobora gucanirana ibibabi by’inturusu muri ya mazi maze bigafatanya na wa mwuka kurushaho kuvura mu mazuru no mu mihogo.

Ushobora no gushyiramo amababi y’inturusu

Birwanya stress no kubura ibitotsi

Ni ingenzi mu gihe wumva udatuje kandi wananiwe gusinzira. Niba wabuze ibitotsi, kuyoga mu gihe byibuze cy’iminota 10 biruhura umubiri ndetse na roho nuko uturandaryi tugakora neza. Ubishatse wacanirana na lavender.

Ushyizemo na lavender byaba byiza

Muri macye ibi ni byo by’ingenzi koga amazi ashyushye bimarira umubiri wacu. Mu nkuru zizaza tuzanareba noneho akamaro ko koga amazi akonje.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger