AmakuruImikino

Marine FC yazukanye APR FC yari yayitsinze ikuraho igisuzuguriro

APR FC yanganyije na Marines FC ibitego 2-2 mu mukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Mbere wa Shampiyona,itakinnye kubera imyiteguro y’Imikino Nyafurika ya CAF Champions League.

Nyuma y’imyaka itandatu Marine FC itsindwa na APR FC buri gihe muri shampiyona, yongeye kuyitesha amanota banganya 2-2 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa mbere wa shampiyona 2023-2024 wabereye kuri Stade Umuganda.

APR FC yari yakoze impinduka muri 11 bakinnye na Pyramids aho Buregeya Prince yakinanye na Niyigena Clement wari umaze igihe arwaye.

Rwabuhihi Aime Placide yakinnye mu mwanya wa Thadeo Lwanga mu gihe umunyezamu Ishimwe Pierre yafashe umwanya wa Pavelh Ndzila

APR FC niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bemol Apam Assongwe ndetse kiza kurangiza igice cya mbere iyoboye.

Iki gice cyagaragayemo imvune ebyiri ku ruhande rwa APR FC, harimo Nshimirimana Ismael wababaye cyane na Mugisha Gilbert wavuyemo bigaragara ko atabasha gukomeza umukino.

Aba bombi basimbuwe na Kwitonda Alain ndetse na Ruboneka Jean Bosco.

Mu gice cya Kabiri,Usabimana Olivier yatsinze igitego cyo kwishyura cya Marine FC kuri penaliti ku munota wa 62.

Ku munota wa 69,Nshuti Innocent yatsinze igitego cya kabiri cya APR FC kuri penaliti yakorewe kuri Kwitonda Alain gusa byarangiye cyishyuwe na Gitego Arthur mu minota ya nyuma.

Kunganya kw’aya makipe yombi byaherukaga tariki ya 22 Gicurasi shampiyona ya 2016-2017 na 14 Ukwakira 2017 shampiyona ya 2017-2018 ubwo mu mikino ibiri banganyaga 1-1.

Nyuma y’imikino 3 ya shampiyona, Musanze FC niyo kipe itaratakaza inota, bityo ikomeje kuyobora shampiyona izakinwa ku munsi wa 5.

Ku munsi wa Kane, Musanze na APR FC byagizwe ikirarane hanyuma ku munsi wa 5,Sunrise v APR FC na Police FC v Rayon Sports biba ibirarane.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger