Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva azahagararira Perezida Kagame mu Nteko Rusange ya Loni
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, azahagararira Perezida Paul Kagame mu Nteko Rusange ya 81 y’Umuryango w’Abibumbye (Loni), izabera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byabitangaje kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nzeri 2026.
Biteganyijwe ko Dr. Nsengiyumva azageza ijambo ku bitabiriye iyi Nteko Rusange ku wa Gatatu, tariki ya 23 Nzeri 2026, aho azagaragaza ibitekerezo n’ibyihutirwa ku ruhande rw’u Rwanda ku bibazo by’ingenzi bireba Isi n’Akarere.
Muri iyi nama, Minisitiri w’Intebe azanitabira inama zo ku rwego rwo hejuru, ibiganiro bitandukanye bijyanye n’Inteko Rusange ndetse n’ibiganiro by’ibihugu, aho azahura n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Ibi biganiro bizaha u Rwanda umwanya wo kungurana ibitekerezo n’ibindi bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga ku ngingo z’inyungu zihuriweho no guteza imbere ubufatanye.
Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ni urubuga ruhuza ibihugu bigize Loni, bikaganira ku bibazo bikomeye bireba Isi, birimo amahoro n’umutekano, iterambere rirambye n’izindi ngingo mpuzamahanga.
