Sheikh Ahmed Al Maktoum wari Perezida wa Al Wasl Club yo muri UAE yitabye Imana
Sheikh Ahmed bin Rashid Al Maktoum wari umaze imyaka 66 ari Perezida wa Al Wasl Club yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yitabye Imana hatangwa icyunamo cy’iminsi 10 mu Mujyi wa Dubai.
Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Nzeri 2026, nibwo Ibiro by’Umujyi wa Dubai byatangaje urupfu rw’uyu mugabo wari usanzwe ari n’Umuyobozi wungirije w’Ishami rya Polisi ya Dubai, ashinzwe n’imirimo rusange muri uyu mujyi.
Mukuru we Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, usanzwe ari Visi Perezida na Minisitiri w’Intebe muri Dubai akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umujyi wa Dubai, yemeje uru rupfu mu kunamira uyi muvandimwe we.
Yagize ati “Imana igirire imbabazi Sheikh Ahmed bin Rashid Al Maktoum. Impuhwe z’Imana zikugereho muvandimwe. Uruhukiye aheza no mu maboko y’Imana ishobora byose. Ntabwo ukiri mu maso yacu, ariko uracyari mu masengesho yacu no mu mitima yacu, O Ahmed.”
“Imana igushyire muri Paradizo yayo, inadufashe kwihangana twe n’abo wakundaga. Aho twakomotse ku Mana, ni ho tuzasubira.”
Sheikh Ahmed bin Rashid Al Maktoum wabaye mu gisirikare cya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yayoboye ikigo cya gisirikare kiri mu Mujyi wa Dubai, agishyira ku mwanya wa mbere mu bigo biyoboye ibindi muri icyo gihugu.
Yagize uruhare mu mupira w’amaguru wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho ari umwe mu bashinze Ikipe ya Al Wasl Club, ari na yo yakundishije umupira w’amaguru abo mu Mujyi wa Dubai.
Yabaye Chairman wayo mu 1960, nyuma y’imyaka ibiri ahita ashyiraho Inama y’Ubutegetsi yayo ya mbere, ndetse akaba yari Perezida wa Al Wasl Club kuva icyo gihe.
Yapfuye ayisize ku mwanya kane muri Shampiyona, aho ifite amanota 10 mu mikino itanu. Yegukanye igikombe cyayo inshuro umunani, giherukaga mu mwaka wa 2023/24

