AmakuruPolitiki

M23 yafashe mpiri abarwanyi benshi bo mu ihuriro ry’abarwanyi ba wazalendo biganjemo aba FDLR

Kuwa 2 Nyakanga 2023 umutwe wa M23, watangaje ko wafashe abarwanyi bo mu ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba rya Wazalendo, barimo 9 bo muri FDLR, nu 1 wo muri Nyatura.

Aba barwanyi bafatiwe mu mirwano imaze iminsi zihuza umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ihuriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryitwa Wazalendo,rigizwe n’imitwe y’inyeshyamba myinshi ibarizwa mu burasirazuba bwa Repuburika ya Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo gufatwa mpiri kw’izi nyeshyamba, umwe mu bayobozi ba M23 yagaragaje aba basireikare banitangarije aho bakomoka n’aho bafatiwe. Aba bose bagaragaje ko bafatiwe mu duce dutandukanye nko muri Gurupoma ya Tongo, muri zone ya Masisi na Binza.

Aba bagaragajwe na Col NZENZE Imani John, umwe mu basirikare bakuru b’uyu mutwe by’umwihariko akaba ayoboye umutwe w’abarwanyi badasanzwe bo mu itsinda ry’intare za Sarambwe.

Aganira n’umunyamakuru wari uri aho byabereye, Komanda Colonel Nzenze Imani Jonh wa M23 usanzwe urangwa n’amagambo make, yavuze ko nta byinshi afite byo kuvuga,ko igikorwa cyo kuba izo nyeshyamba zatawe muri yombi kigaragarira buri wese.

Col Nzenze abajijwe byinshi kuri izi fungwa yasubije ko ntabyo afite byo kuvuga, ko byinshi ba nyiri ubwite bari bubyivugire:

Imyirondoro y’izi nyeshyamba za FDLR na NYATURA zafatiwe ku rugamba ni iyi:

1.FDLR IHIMBAZWE GRESHOM

Se:SEBAREMA Jonasi

Nyina: Nyirabavakure

Yavukiye mu ntara y’Iburengerazuba, akarere ka Rubavu,Umurenge wa Busasamana,akagari ka

Bugeshi,umudugudu wa Rwamigenga.Ni ingaragu

2.FDLR HAKIZIMANA GATETE

Se:ISHIMWE ILDEPHONSE

Nyina:MBABAZI MUTONI

Yavukiye mu Byangabo,mu karere ka Musanze.ni Ingaragu

3.FDLR Asouman Bosco

Yavukiye mu Rwanda,akurira muri Congo afiteyo abagore babiri n’abana 9.

4.Premier sergent TWAGIRAMUNGU Alphonse,commendement FOCA

Se: NSABIMANA Samuel

Nyina:NYIRAMASABO Speciose

Yavukiye muri prefegitura Gikongoro,komine Mudasomwa secteur Tare ya 1.Afite umugore n’abana

bane.

5.Soldant NYAMUJUGUNYA Daniel/EX FAR

Se:MATAYO MAKAKA

Nyina:NYIRAMANZI ZILPA

Yavukiye mu karere ka Rutsiro,Umurenge wa Boneza akagari ka Remera umudugudugu wa Bigabiro.Afite

umugore n’abana

5.FDLR Soldant REMBERE HABUMUGISHA

Se: NIRAGIRE SIMONI

Nyina:NYIRAMBABAZI

Avuka I Gisenyi,ni ingaragu

6.NYATURA/Solda MUBIKO

Se:RUHAYIZA KIDOGO

Nyina :Speransiya Mahoro

Avuga ko avuka muri Congo ariko ababyeyi be bakaba bavuka mu Rwanda.Ni umurwanyi wo mu mutwe

wa NYATURA

FDLR Solda BAO MOISE
Se:SEMIDUGARARO BAHATI

Nyina:UWIMANA NYIRAMIGISHA

Yavukiye mu Byahi mu karere ka RUBAVU

8.FDLR Solda UWAMUNGU MANIRIHO

Se:NTABAHORANA Daniel

Nyina:YULIYANA Julienne

Avuka mu ntara y’Iburengerazuba,akarere ka Rubavu Umurenge wa Kanama

9.FDLR Solda NDAYAMBAJE Theoneste

Se:NKUNDIBIZA Enoki

Nyina:NYIRARWIMO Tereza

Avuka I Nyagahinika mu murengewa Kayove

FDLR Solda HAKIZIMANA RUKUNDO
Se:NKUNDIBIZA Enoki

Nyina:NYIRARWIMO Tereza

Avuka I Nyagahinika mu murenge wa Kayove

Iyo ni imyirondoro n’inkomoko y’inyeshyamba zafatiwe mu mirwano yua M23 na Wazalendo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger