AmakuruPolitiki

Jenerali Philémon Yav Irung yasabye ingabo za DRC gukoresha uburyo bwose zikarasa u Rwanda

Mu kiganiro yagiranye n’Abasirikare n’abapolisi bo mu kigo cya Gisirikare cya Kansayo, i Bukavu, yabakanguriye kurasa umwanzi wabo ariwe u Rwanda, ababwira ko bamaze igihe baryamye ko bagomba kubyuka bakarwana.

Jenerali Yav yatangiye asobanura uko igihugu cyabo gikomeje kugarizwa n’intambara. Muri iki kiganiro yatanze ubutumwa ku ba Polisi n’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, azisaba gushoza intambara ku mwanzi wabo ariwe u Rwanda. Yabivuze muri aya magambo ati “Ni muhaguruke twitegure intambara, nta wemerewe kujya hanze nta ruhushya afite kuko mwararyamye bihagije”

Yongeye kubabwira ko icya kabiri bagomba gucikaho, ko ari ukureka ubugambanyi, ababwira ko muribo harimo abagambanyi benshi, anabashishikariza kubireka kugirango igihugu cyabo kigire amahoro n’umutekano. Yababwiye ko akantu kose kabaye bahita bahamagara mu Rwanda. Bigatuma igihugu cyabo gikomeza kubamo umutekano muke.

Yakomeje atanga urugero avuga ku ba Ofisiye b’i Ruvunge mu Buvira muri Pleine de Rusizi, bajyaga mu nama basohora, ibyavugiwemo byose bagahita babitangaza bitarakorwa.

Umukuru w’igihugu Felix Tshisekedi, nawe yunze mu rya mu rya Jenerali Philémon Yav Irung akangurira buri muturage wese ko agomba gufata inkoni, umupolisi na FARDC bagafata imbunda, ngo bagende ba rwanye umwanzi wabo ariwe u Rwanda. Yongeye ho ati “Nabaguriye indege z’intambara, Ibifaru ndetse n’intwaro zikomeye, none habura iki.”

Tshisekedi yakomeje avuga ko atazigera agirana na rimwe ibiganiro na M23, kuko kuganira na M23 ni ukuganira n’u Rwanda.

Gen Yav yakomeje asobanura ko Gen Makenga yamuhamagaye amutera ubwoba, amwita UMUKUYAKUYA”Umuvantara” ati : Byarambabaje kubona umunyarwanda anyita umunyamahanga mu gihugu cyanjye.

Jenerali Philémon Yav Irung yongeyeho ko, igihe kigeze ngo bereke umwanzi wabateye ko na Nyina wundi abyara Umuhungu

Yagize ati: “Abanyarwanda bose si babi, ikibi ni Ubutegetsi bwa Kagame kandi bidatinze bugiye kugira iherezo.”

Jenerali Philémon Yav Irung yasabye FARDC ko birinda kureba ku isura, kuko FARDc, irimo ingeri nyinshi ko n’abatutsi barimo kandi bakorera igihugu.Yabasabye ko bahugukira gukunda igihugu, bakitandukanya n’ Abanyarwanda batabifuriza ibyiza.

Yarangije asaba FARDC ko bafata ishingano zose yaba umusirikare wo hasi cyangwa se uwo hejuru, bagomba gufata imbunda zabo bakajya kumurongo w’imbere k’urugamba. Kandi abasaba ko aho bagiye hose bagomba kujya bitwaza imbunda kuko ntawamenya.

Ibi yabogarutseho nyuma yo kuvuga ko muri bo harimo abagambanyi, bavugana n’u Rwanda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger