AmakuruImyidagaduro

Jussie Smollett wamamaye nka Jamal Lyon muri filime ya Empire yarokotse igitero cy’abashatse kumuhitana

Jussie Smollett umukinnyi wa filime  wamamaye cyane nka Jamal Lyon muri filime y’uruhererekane ya Empire ku munsi wo ku wa Kabiri yarikotse igitero cy’abagizi ba nabi bamukubise bakamumenaho uburozi ubwo yari ari kugenda n’amaguru mu Mujyi wa Chicago.

Ibi bikimara kuba uyu musore w’imyaka 36  yahise yijyana ku bitaro bya Northwestern Memorial dore ko yari akibasha kwigenza, kuri ubu akaba ameze neza nk’uko byemejwe n’ubuyobozi.

Polisi yo mu Mujyi wa Chicago yemeje ko umwe muri bo yamumennyeho uburozi butaramenyekana ubwo ari bwo , nyuma banamuzirika umugozi mu ijosi ubundi barahunga, abashinzwe iperereza bageze aho Smollett yakubitiwe gusa ntibabona ifoto cyangwa ishusho yafashwe na camera zo ku muhanda nkuko CNN yabyanditse.

Ubuyobozi bwa Empire n’abahagarariye 20th Century Fox Television na Fox Entertainment bateguye iyi filime uyu musore yamamariyemo bemejeko bagiye gushakira abakinnyi bayo uburinzi bukomeye ndetse n’ubutabera nk’uko bwabirgaragaje mu itangazo bashyize ahagaragara.

Jussie Smollett yakubiswe n’abo bikekwa ko bamuhoye ko ari umwirabura n’umutinganyi dore ko no muri iyi filime akina ari umuririmbyi w’umuhanga uba akomoka mu muryango wa Lyon umuryango w’ibyamamare mu muziki Cookie Lyon na Lucious Lyon, uyu musore akina  ari n’umutinganyi n’umuririmbyi w’ijwi rihambaye.

Jussie Smollett (JamalLyon) na Terrence Howard ukina ari Se Lucious Lyon muri iyi filime
Ibyamamare bitandukanye byihanganishije Jussie Smollett n’umuryango we

Twitter
WhatsApp
FbMessenger