AmakuruImikino

Ombolenga Fitina yafashe indege imwerekeza ku mugabane w’i Burayi

Myugariro  w’ikipe ya APR FC n’ikipe y’igihugu Amavubi, Ombolenga Fitina, yerekeje ku mugabane w’i Burayi aho agiye gusinya amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe ya  CSKA Sofia, ikipe iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona ya Bulgarie.

Ombolenga yari asanzwe afite amasezerano mu ikipe ya APR FC ariko amakipe yombi yarumvikanye cyane ko ngo APR FC atari ikipe yamubuza kujya gukina ku rwego rwisumbuyeho.

Ombolenga avuga ko atagiye mu igeragezwa ahubwo agiye gukina nk’umukinnyi “Ushinzwe kunshakira isoko yari amaze iminsi avugana n’amakipe atandukanye ariko iyanshimye ikanemera gutanga ibyo twifuza ni CSKA Sofia. Ntabwo ari igeragezwa kuko amashusho yanjye barebye yari ahagije ngiye gusinya no gutangira akazi.”

Gusa mu rugendo rwe ngo azabanza guca muri Serbia aho azahura n’umumanager we uri kumufasha muri ibi bikorwa.

Iyi kipe Ombolenga agiyemo ni  ikipe  y’ingabo z’igihugu  yitwa ‘Sofia Central Sports Club of the Army’, yashinzwe muri Gicurasi 1948 n’ingabo zari zishoje urugamba mu ntambara ya kabiri y’Isi. Niyo ya mbere ifite ibikombe bya shampiyona ya Bulgarie inshuro nyinshi, 31, inafite ibikombe by’igihugu 20.

Ni ekipe itajya  isiba muri UEFA Champions League cyangwa UEFA Europa League kuko ikunze kuza mu myanya ibiri ya mbere muri Bulgarie itanga itike y’aya marushanwa akomeye ku mugabane w’uburayi ndetse agakurikiranwa na benshi hirya no hino ku Isi.

Ombolenga Fitina yakuriye mu ikipe ya Kiyovu Sports yamureze kuva akiri umwana aho yazamukiye mu ikipe y’abana yaho kuva ku myaka itandatu kugera mu 2016.

Ombolenga Fitina yerekeje muri CSKA Sofia yo muri Bulgarie
Ombolenga Fitina yari amaze igihe akinira ikipe ya APR FC yagiyemo avuye mu ikipe ya MFK Topvar Topoľčany yo muri Slovakia  

Twitter
WhatsApp
FbMessenger