AmakuruAmakuru ashushye

Côte d’Ivoire yemeye kwakira igikombe cya Afurika CAN ya 2023

Côte d’Ivoire yemeye kwakira imikino y’igikombe cy’ibihugu cya Afurika mu 2023 nyuma yo kwamburwa icyo mu 2021 yari yemerewe mbere gihabwa  Cameroon.

Ibi bibaye nyuma y’ibiganiro byahuje abayobozi ba CAF n’abayobora imikino muri Côte d’Ivoire, aho Ubuyobozi bwa CAF bwakoze impinduka nyinshi mu bihugu byagombaga kwakira igikombe cya Afurika.

Igihugu cya Cameroon nacyo nyuma yo kwamburwa igikombe cya CAN yari kuzakira mu 2019 kigahabwa Misiri yahise yemererwa kwakira igikombe cya Afurika kizakurikiraho mu 2021 .

Ibi byari byabanje kuzamo kutumvikana hagati y’ubuyobozi bwa Côte d’Ivoire na CAF aho Ubuyobozi bw’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF bwari bwasabye ko iki gihugu cyemera guhindurirwa kikakira igikombe cyo mu 2023, Cote d’Ivoire iza kubyanga ishaka kujurira ariko yaje kwemera impinduka.

Umuyobozi wa CAF, Ahamd Ahmad byamusabye kujya muri Côte d’Ivoire aho yahuriye na Perezida w’iki gihugu Alassane Dramane Ouattara mu nama yabaye ku wa 29 Mutarama 2019, aho Perezida Ouattara yavuye ku izima akemera ko bahindurirwa bakakira igikombe cya Afurika cya 2023.

Igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyo mu 2025 kizakirwa n’igihugu cya Guinée-Conakry.

Iki gihugu cya Côte d’Ivoire  kizakira CAN ya 2023ki kaba giheruka kugitwara nyuma y’imyaka ine 
Inama yahuje Perezida wa CAF, Ahamd Ahmad na Perezida wa Cote d’Ivoire, Alassane Dramane Ouattara niyo yafatiwemo uyu mwanzuro

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger