AmakuruPolitiki

M23 Yaba yongeye kwisubiza tumwe mu duce yariherutse kwemera kurekura?

Umutwe wa M23 wongeye gutana mu mitwe n’imitwe y’inyeshyamba ya Wazalendo, ikorana bya hafi n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Aho mu gitondo cy’ejo kuwa 5 Nyakanga, hazindutse haba imirwano ikomeye hagati y’iyo mitwe yombi, yabereye mu bice bitandukanye biri muri Teritwari ya Masisi na Rutshuru.

Iyo mirwano yatangiye saa kumi n’imwe z’igitondo, imirwano iracyakomeje. Ni imirwano iri kubera mu bice biherereye muri Masisi na Rutshuru, ahanini mu gace ka Kausa, Muyange, Rusinga ndetse n’ibindi bice nka Nyamitaba na Muheto byo muri Teritware ya Rutshuru.

Amakuru yizewe dukesha imboni yacu iri muri kariya gace, avuga ko umutwe wa M23 waba umaze kwigarurira, uduce twinshi two muri Masisi turimo Kibarizo, Butare, Busumba, na Kibumba ndetse n’utundi duce twinshi two muri Rutshuru.

Uku guhangana byatangiye kuva kuwa 01 Nyakanga kugeza na n’ubu, iyi mirwano yatejwe n’inyeshyamba za Wazalendo, zagiye kwiba inka mu gace ka Bwiza, ho muri Kirolerwe, muri Rutshuru. Zirangije zinarasa inyeshyamba za M23, imirwano ihita ihera aho.

Nk’uko amakuru abivuga umutwe wa M23 uhanganye na Wazalendo, Wagner babazungu, FDLR, Nyatura ndetse na Mai Mai.

Ku cyumweru ndetse no kuwa gatandatu habaye imirwano ikaze, ni imirwano yasize M23 ifunze umuhanda uhuza Sake na Kitchanga.

Mu mirwano iheruka kuba yahuzaga umutwe wa M23 na Wazalendo, CMC Nyatura, byavuzwe ko haguyemo Wazalendo na Wagner barenga 80 ndetse n’abandi benshi ngo barakomereka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger