AmakuruImikino

Imbamutima za Perezida Kagame kuri Arsenal nyuma yo kunyagira bikomeye ikipe ya Chelsea

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yongeye gushimangira urukundo akunda ikipe ya Arsenal nyuma y’uko inyagiye Chelsea FC ibitego 5-0, agaragaza ibyishimo yatewe n’iyi ntsinzi yatumye iyi kipe irara ku mwanya w’icyubahiro muri shampiyona y’u Bwongereza.

Ni mu ijoro ryacyeye ubwo Arsenal FC yari yakiriye Chelsea FC kuri Emirates Stadium mu mukino wari witabiriwe n’abakunzi ba ruhago 60 238, bari baje kwihera ijisho uyu mukino w’ishiraniro.

Arsenal yari ibizi neza ko nitsinda uyu mukino irara ku mwanya wa mbere w’urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona, ku munota wa kane gusa, yari yamaze guterekamo igitego, cyatsinzwe n’Umubiligi Leandro Trossard.

Umwongereza Ben White ndetse n’Umudage Kai Lukas Havertz, na bo baje gutsindira iyi kipe ibindi bitego bine, aho buri umwe yatsinzemo bibiri-bibiri, bituma umukino urangira ari ibitego 5 bya Arsenal.

Uyu mukino ukirangira, abakunzi b’iyi kipe isanzwe iri mu ya mbere afite abakunzi benshi ku Mugabane wa Afurika no mu Rwanda, bagaragaje ibyishimo batewe n’iyi ntsinzi babonye yatumye bakomeza kwicara ku mwanya w’icyubahiro.

Mu bagaragaje ibyishimo, barimo na Perezida Paul Kagame usanzwe akunda iyi kipe, aho yanyujije ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza ko yishimiye iyi ntsinzi.

Mu butumwa bw’amarangamutima, Perezida Paul Kagame yagize ati “Maaan….that is the Gunners we love….!!!”. Tugenekereje mu Kinyarwanda, yagize ati “Bantu banjye….Iyi ni Arsenal dukunda….!!!”

Perezida Kagame kandi aherutse kuvuga kuri iyi kipe ubwo yasezerwaga muri UEFA Champions League, yaviriyemo muri 1/4, avuga ko nubwo itabashije gukomeza muri 1/2 ariko izakomeza kuba ikipe ye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger