AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’Ubufaransa

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata 2024, yagiranye ibiganiro kuri telefoni na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa,

Nk’uko byatangajwe ku rubuga rwa X rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, abo bayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigamije ubufatanye ku mpande zombi, n’ibyo ibihugu byazakomeza gufatanyamo mu bihe biri imbere.

Abo bakuru b’ibihugu banaganiriye cyane ku bibazo byo mu Karere harimo n’ibyo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bagaragaje ko hakenewe umuti urambye wo mu rwego rwa politiki wo gukemura ibyo bibazo, ariko bagaragaza ko hari ibyatangiye gukorwa mu rwego rwo kugera kuri icyo gisubizo, cyangwa se umuti w’ikibazo cy’umutekano mucyeya mu Burasirazuba bwa Congo, harimo ibiganiro byabereye i Luanda muri Angola ndetse n’ibyakozwe mu rwego rw’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byabereye i Nairobi muri Kenya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger