AmakuruPolitiki

DRC: Vital Kamerhe yongeye gutorerwa umwanya yigeze kweguraho

Leta ya Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kugirira icyizere Vital Kamerhe wongeye gutorerwa kuba Perezida W’Inteko ishinga amategeko.

Ni umwanya uyu mugabo asubiyemo kuko yigeze kuyiyobora kugeza mu mwaka wa 2009 ubwo yeguraga.

Ubwo yeguraga yavuze ko atemeranyaga na Perezida Tshisekedi ku masezerano DRC yari yagiranye n’u Rwanda.

Vital Kamerhe asubiye mu Nteko ishinga amategeko nyuma yo kubitorerwa n’abadepite bagenzi be biganjemo abo mu ishyaka riri ku butegetsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger