AmakuruPolitiki

DRC:Umusirikare ukomeye wa FARDC yinjiye muri M23

Amakuru ava mu Burasirazuba bwa Congo aremeza ko Lt General John Tshibangu wo mu ngabo za Congo FARDC yinjiye muri M23.

Twabibutsa ko uyu ari mu bayobozi bakomeye cyane ba FARDC,akaba yari ashinzwe ibikorwa bya Operasiyo mu gisilikare cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo FARDC

Isoko ya Rwandatribune iri Goma ivuga ko uyu mu Jenerali ukundwa cyane n’urubyiruko rwa Congo Akigera ahitwa Rumangabo yagize ati: “Nzanywe no kwamagana akarengane kari gukorerwa abanyekongo n’ihohoterwa bikorwa n’ubutegetsi bubi bw’i Kinshasa.

Ni mu gihe kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki 2/2/2024 ingabo za leta zifite icyicaro i Goma, zakikijwe na M23, ifunga imihanda yose, zisigarana gusa inzira y’ikirere n’amato, cyangwa kuba zakwerekeza mu Rwanda.

Aya makuru ntabwo uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa rurayemeza, twashatse kumenya icyo uruhande rwa Leta ya Congo rubivugaho duhamagara Gen.Maj Kasonga Umuvugizi wa FARDC ntiyatwitaba.

Ku ruhande rwa M23 Lt.Col Willy Ngoma nawe ntitwabashije kumubona ku murongo wa telefone kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.

Hari hashize iminsi Lt.Gen Thibangu asohoye video irimo imbwirwaruhame ye aho yashinjaga Perezida Tshisekedi kubiba ivangura ry’amoko mu gisilikare cya FARDC, aho yagiye aha amahirwe abasilikare bavuka mu gace ka Kasai uyu mu Perezida avukamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger