AmakuruPolitiki

Biravugwa ko Leta ya DRCongo ishaka kugira icyo isaba u Rwanda ku mwuka w’intambara

Amakuru aravuga ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo yaba iri gushaka ibiganiro rwihishwa n’u Rwanda bigamije guhosha icyuka cy’intambara hagati y’ibihugu byombi.

Amakuru avuga ko ibi biganiro biri gushyirwamo imbaraga na Leta zunze ubumwe za Amerika, cyane ko hari amakuru avuga ko Kinshasa yashakaga intambara.

Mu minsi ishize,Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika,Anthony Blinken yahamagaye Tshisekedi amusaba ko yaganira na M23 ndetse Depite w’umunyamerika Andre Carson asohora umushinga w’itegeko ryamagana ihohoterwa na jenoside bikorerwa abatutsi b’Abanyekongo muri DRC.

Amerika yemera ko intambara itatuma Uburasirazuba bwa Kongo butekana ariyo mpamvu isaba ko haba ibiganiro hagati y’ibi bihugu byombi ndetse no kuri M23.

Ingabo za kongo,FARDC,zikomeje guhabwa isomo na M23 mu bice byose nubwo yahawe umusada n’ingabo z’u Burundi,SADC,FDLR,Wazalendo n’abacancuro.

Nta ruhande rurerura ngo ruvuge ko ibi biganiro by’u Rwanda na RDC byapanzwe gusa u Rwanda ruhora ruvuga ko rwiteguye kuganira n’uwo ariwe wese wifuza amahoro.

Hari andi makuru ataremezwa n’uruhande na rumwe avuga ko ejo ku wa mbere,uhagarariye igihugu cy’Uburusiya muri Kongo yatangaje ko igihugu cye kigiye gufasha Repubilika ya Demokarasi ya Kongo kurwanya umutwe wa M23,mpaka uvuye burundu mu burasirazuba.

Bivugwa ko byavugiwe mu nama y’umutekano yahuje abashinzwe umutekano ba RDC bose by’umwihariko abo mu burasirazuba bwa Kongo.

Muri iyi nama nkuru y’umutekano yari iyobowe na Perezida wa Kongo, Felix Tshisekedi mu mujyi wa Kinshasa,hakaba haremejwe ko hateguwe ibikenewe byose kugira ngo umujyi wa Goma ntufatwe na M23.

Ni mugihe uwo mutwe wafashe uturere tutari duke mu cyumweru gishize,turimo utwegereye umujyi wa Goma.

facebook sharing buttonwhatsapp sharing buttontwitter sharing buttonemail sharing buttonsharethis sharing button

Twitter
WhatsApp
FbMessenger