AmakuruPolitiki

Burundi: Umunyarwanda yatawe muri yombi abanje guhigwa na mugenzi we

Umunyarwanda Uba mu gihugu cy’u Burundi mu gace ka Karuma,.mu ntara ya Cibitoke witwa NTWARI Justin, yahagaritswe n’abapolisi batanu, bayobowe na komiseri wa komine kuwa kane tariki ya 01/02/2024, ubu akaba afungiwe muri gereza yo muri iyi ntara..

NTWARI Justin, amaze imyaka irenga.makumyabiri (20ans) aba i Burundi, kandi akaba yarashakanye n’umurundikazi.

Uyu Munyarwanda yari asanzwe ari umucuruzi ku ’isoko nkuru iri mu murwa mukuru w’intara ya Cibitoke.

Biravugwa ko mbere y’uko afatwa, bari bamaze iminsi, bakurikirana ingendo ze, mbere ngo bagerageje no kumunyereza ngo aburirwe irengero, ariko ntibyabakundira.

Yarasanzwe amaze iminsi afitaniye ikibazo nuwitwa Justin Ntacombaye, washakaga kumurimanganya ikibanza asanzwe acururizaho mu isoko..

Nawe akaba yari yaragejeje ikibazo cye ku bayobozi b’isoko no kwa komiseri wa komine, kugira bamurenganure.

Uyu mugabo Uko yakomeje kugaragaza ibibazo bye, ntabwo byigeze bihabea agaciro n’abo aregera ashaka ko bamurenganura.

Ahubwo komiseri kominale, komiseri w’intara Jacques nijimbere bafatanije na Justin Ntacombaye, bamucuriye umugambi mubi mbere y’uko atabwa.muri yombi.

Bitwaje ifungwa ry’imipaka ihuza u Burundi n’u RWANDA, nibibazo birinhagati aho, bakushinje ko ari maneko kandi akorana n’imitwe y’iterabwoba nka Red tabara, ndetse n’u RWANDA.

Abo bakorana mu isoko, inshuti ze za hafi, baramutabariza ngo ntagirirwe nabi, kuko yabanaga neza n’abandi Barundi, kandi ntacyaha nakimwe afite uretse ako karenganyo argukorerwa na Justin Ntacombaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger