AmakuruPolitiki

DRC:Abacancuro b’abazungu bagaragaye mu mirambo ya FARDC yaguye mu mirwano

Imirwano yaraye ihuje umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta ya Congo FARDC, yasize 7 mu bacanshuro b’Abazungu bahasize ubuzima, naho 4 barakomereka bikomeye mu ntambara yabereye mu gace ka Kibati.

Aba basirikare barasiwe mu mirwano yabaye ejo ku gicamunsi mu masaha ya saa kumi mu gace ka kibati, nyuma yo kuvanwa mu gace ka Kanyamahura M23 ikaba ariho ihangariza.

Ibi kandi bije nyuma yo kwambura intwaro nyinshi FARDC yatakaje ku munsi w’ejo, ndetse ikaburira n’abasirikare benshi, babarizwa muri Hiboux Special Force ndetse na bamwe mu bo muri FDLR bakomoka muri unite ya Silkove.

Si ibi gusa kuko byarinze bigera k’umugoroba imirwano ikimeze nabi ndetse bamwe mubo muri Wazalendo bo bari bamaze gukuramo akabo karenge.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger