AmakuruPolitiki

RGB yihanangirije abavugabutumwa bibisha abantu amasengesho

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere[RGB],Madamu Usta Kayitesi yaburiye abavugabutumwa barembeje rubanda ko amategeko atazabarebera izuba.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru,Dr Usta Kayitesi yavuze ko Umuturage w’u Rwanda arinzwe bityo ababwirizabutumwa babeshya bitwaje Imana bazahanwa n’amategeko.

Ati “Kuvuga ubutumwa ukarengera,ugakora ibyo amategeko ahana,abantu bakwiye kumenya ko nta cyuho kiri mu mategeko .Wabikorera kuri You Tube,wabikorera imbere y’abantu,iyo ukoze ibyo amategeko akubuza inzego zishinzwe kubikurikirana zirahari kandi twahisemo kuba igihugu kigendera ku mategeko.

Bakoresha ijambo ry’Imana ariko atari Imana bagambiriye ari inyungu zabo bagambiriye akaba ari nayo mpamvu bakangisha abantu.

Abantu badashaka gukora ngo bihaze babwira abakoze ngo babazanire…Abantu be gufata Imana nkaho ari ikintu utakwibonera.Buri muntu afite ubushobozi bwo gushaka Imana kandi akayibona atayibwiwe n’undi.”

Yakomeje avuga ko igituma abantu baba mu buyobe ari uko abantu bababeshya Imana bakemera.

Yavuze ko ababeshya Abanyarwanda bitwaje Imana bafite akaga.Ati “Umuturage w’u Rwanda ararinzwe. Gushaka kumwiba, kumutesha agaciro, kumubuza iterambere ntabwo ari iyobokamana.

Ariko no ku baturage,ni ngombwa ko tubabwira gushishoza.Umuntu ukubwira ngo uzane ibihumbi bitanu ngo akugurire inzu,5000 FRW ntabwo bigura inzu kandi Imana nayo ntitanga ruswa.”

Yakomeje avuga ko Imana itadusaba ikiguzi kugira ngo idukorere ibyo igomba kudukorera.Ati “Ibyo byaba ari ukutamenya Imana,kutimenya, byaba ari no kudashishoza.Mu baturage hakwiriye kubamo gushishoza.”

Yasabye amadini gukurikirana abayoboke babo nibyo bakora kuko umuvugabutumwa wese hari idini riba ryamuhaye ububasha bwo kubuvuga.

Yavuze ko abavuga ubutumwa batabifitiye ububasha’amategeko n’amabwiriza bizajya byubahirizwa.”

Indi nkuru wasoma

Urukiko rwasanze Apotre Yongwe kuba yafungwa ariwo mwanzuro uboneye

Twitter
WhatsApp
FbMessenger