AmakuruPolitiki

Gushyira umugore ku isonga, zimwe mu ntwaro za Green Party mu kubungabunga ibidukikije

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira 2023, ishyaka Democratic Green Party of Rwanda-DGPR, riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, ryagaragaje ko gushyira umugore ku isonga biri mu ntwaro zaryo zikomeye zo kunoza intego zo kubungabunga ibidukikije no kubaka umuryango mwiza hibandwa ku buringanire hagati y’ababana.

Ni inama y’urugaga rw’abagore barigize yateraniye mu ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze, aho abayoboke b’iri shyaka muri rusange bagaragaje akamaro k’uburinganire mu ngo,haba kubaka umuryango ufite icyerekezo ari nawo uzahuza imbaraga mu kunoza akamaro k’ibidukikije bifatwa nk’umusingi w’ubuzima bwiza bw’abanyarwanda n’Isi muri rusange.

Muri iri huriro kandi hanatowe komite z’abagore bahagarariye abandi muri iyi ntara, biyemeza kongera imbaraga mu bikorwa by’ishyaka no gushyiramo ibitekerezo bishya bijyanye n’icyerekezo Isi irimo, birimo ikoranabuhanga dore ko hibanzwe cyane ku rubyiruko.

Mukenshimana Athanasia watorewe kuyobora urugaga rw’abagore mu ishyaka Green Party ku rwego rw’intara yavuze ko ubu imbaraga z’umugore zidahejwe muri Green Party Kandi ko zikwiye gukoreshwa zikageza igihugu ku rwego rwiza.

Abagore bo mu ishyaka Green Party bavuga ko bagiye gushyira imbagara mu kugera ku ntego z’amahame yaryo

Yagize ati’:” Ishyaka Green Party rikomeje kugaragaza ko imbaraga zacu ari ingenzi mu kubaka igihugu, nituzihuza n’izabagabo bacu bizabyara umusaruro ufatika mu kugera ku ntego zacu zo kubungabunga neza ibidukikije kuko twamaze kubona ko kubisigasira ari no gusigasira ubuzima gatozi bw’Abanyarwanda n’Isi muri rusange, isuku yo mu nzira naho tuba hashyirwaho ibimoteri bishyirwamo imyanda ibora n’itabora, kwita ku migezi n’ibiyaga ndetse n’ubutaka, kwita ku kirere cyacu twirinda ku gihumanya tutibagiwe n’ibinyabuzima, biri mu bizatuma buri wese arushaho kubaho neza.

Bemeza ko ibi bazabigeraho bafatanyije na basaza babo, abagabo babo binyuze muri bwa buringanire bagomba guha intebe hagati yabo kugira ngo icyo umwe atakoze,undi agikore, ibidukikije bifatwe neza muri bwa bufatanye bw’umuryango.

Mukabihezande Justine akaba ari umuyobozi wungirije ku rwego rw’Igihugu yagize ati;” Twibanda kubijyanye n’ibidukikije kuko twasanze hari imyanda igenda yandagara ku misozi ikagenda ibyangiza, rero ingamba dufite ni uko dushobora gukora ubuvugizi duhereye mu nzego zo hasi kuzamuka, dukora ubukangurambaga ku buryo ibi bizaba intego ya buri mu Nyarwanda wese,akumva agaciro kabyo ariko ibi bizagerwaho n’idufatanya twembi (Umugore n’umugabo).

Umuyobozi w’ishyaka Green Party Dr.Frank Habineza yakomoje ku nzego zitandukanye z’ishyaka no ku cyerekezo cya ryo haba mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda no gusigasira ihame ryo kwita ku bidukikije.

Yagize ati’:”Ishyaka ryafashe intego zo gushyiraho inzego zihariye, iz’urubyiruko n’izabagore kugira ngo zunganire imbaraga z’ishyaka,mu kwezi gushize twashyizeho urwego rwihariye rw’urugaga rw’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu rwavuye mu turere twose,ubu ni nayo ntego tugifite yo gushyiraho urwego rw’abagore ku rwego rw’Igihugu ubu turi mu ntara ariko turizera ko mu Kuboza 2023,tuzarushyiraho ku rwego rw’Igihugu”.

“cyane cyane ku bagore ubu ngubu dufite mu ntego zacu ihame ry’uburinganire ,aho duharanira ko byaba 50%, ibi bizadufasha kunoza neza za ntego zacu mu bufatanye burambye”.

Umuyobozi w’iri shyaka Dr.Frank Habineza yavuze ko bafite gahunda yo gushyiraho urugaga rwihariye rw’urubyiruko n’abagore ku rwego rw’igihugu

Uru rugaga rw’abagore rwahuje abagize komite baturutse mu turere dutandukanye tugize intara y’Amajyaruguru aritwo, Burera,Rulindo,Gakenke,Gicumbi ndetse na Musanze yabereyemo iki gikorwa, biteganyinwe iki gikorwa kizagera ku rwego rw’Igihugu nyuma y’uko ubu bamaze kuva mu ntara y’uburasirazuba n’Uburengerazuba ndetse n’Amajyaruguru.

Indi nkuru wasoma

Green party irasaba urubyiruko gushyira imbaraga mu byubaka igihugu n’ibigiteza imbere

Twitter
WhatsApp
FbMessenger