AmakuruPolitiki

DRC: Abaturage b’i Goma bategereje M23/AFC

Abatuye mu mujyi wa Goma muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo bagaragaza ko bamaze kurambirwa ibya Kinshasa bitewe n’uko biri gukurura ingaruka za hato na hato ku mibereho yabo.

Bagaragaza ko umwuka w’intambara n’umutekano muke uri kumvikana mu duce dutandukanye twa DRCongo,biri gukoma mu nkokora gahunda zabo za buri munsi ariyo mpamvu bahamya ko haba M23, AFC cyangwa leta ubwayo biteguye kubiyoboka ariko bakava mu gihirahiro.

Bamwe muri bo bavuga ko biteguye kuyoboka M23 cyangwa AFC mu gihe hagira impinduka nziza bizana zitarute amabwiriza akomeje guturuka i Kinshasa.

Ibi babikomojeho nyuma y’smakuri amaze iminsi atangazwa ko muri uyu mujyi hari kugenda humvikana amasasu ku buryo biri mu biri gusubiza inyuma urujya n’uruza rwaho ndetse n’ibikorwa by’ubucuruzi bibatunze bikahatikirira.

Kuwa 29 Mutarama 2024, muri uyu mujyi abamotari baherutse kubyukira mu mihanda bigaragambya,nyuma y’uko Leta ya Kinshasa itangaje ko batemerewe kurenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bakiri mu.kuhanda kubera ibibazo by’umutekano muke.

Kuri uyu munsi Bisi na Moto bike ni byo byagaragaye mu muhanda, ibiciro by’ingendo byikubye hafi kabiri.

Abatuye i Goma bagaragaza ko bakeneye impinduka aho zaturuka hose

Abanyeshuri barwanaga no kugera ku mashuri, bamwe bakaba babuze uko bagerayo baguma mungo zabo. Hari abantu benshi babuze ikibatwara bahagarara ku mihanda igihe kirekire, ababishoboye bagendaga n’amaguru.

Abigaragambya bashyize amabuye mu mihanda imwe n’imwe ku buryo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga rwari rwahagaze.

Ibi bakomeje kugaragaza ko babirambiwe kugeza naho berura ko bibaye ngombwa M23 na AFC biramutse bihageze babiyoboka nta gihunga.

DRC: Ihuriro AFC ryiyemeje gutabara abatuye Sake, Mugunga na Goma

DRC: Mu nkengero za Goma humvikanye urufaya rw’amasasu

Ingabo za DRC zimennye inda ku musozi wa Muremure

Twitter
WhatsApp
FbMessenger