AmakuruPolitiki

Ingabo za DRC zimennye inda ku musozi wa Muremure

Amakuru ava mu Burasirazuba bw’a Congo aremeza ko ingabo za Congo (FARDC) zimaze kwikora mu nda, ku musozi wa Muremure.

Umubare utaramenyekana w’ingabo za Congo waguye ku rugamba, kubera ko indege y’intambara yabo ya Sukhoi-25 yibeshye ikabarasaho.

Yibasiye ingabo zabo hafi ya Kiluku, munsi y’umusozi wa Muremure, ni hafi kandi ya Bweremana.

Byabaye ubwo izi ngabo zari zihangaye n’umutwe wa M23, mu mirwano yubuye uyu munsi mu gitondo.

Nyuma y’uko FARDC yikanze igitero cya M23, yashatse kukiburizamo ihagurutsa indege y’intambara ya Sukhoi-25 kugirango bajye kubarasira kuri uwo musozi wa Muremure, ariko ntibyabahiriye kuko mugihe abasirikare ba Fardc bahageraga indege yabo yaje ikabamishaho urufaya rw’amasasu benshi bakahasiga ubuzima.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger