AmakuruPolitiki

DRC: Ihuriro AFC ryiyemeje gutabara abatuye Sake, Mugunga na Goma

Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) rihuriyemo imitwe ya politiki na gisirikare irwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ryahumurije abaturage ba Sake, Mugunga na Goma ribizeza ko ryiteguye guhagarika ubutegetsi bw’ikibi no kugarura umutekano mu gihugu hose.

Ibi AFC yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, aho yagarutse ku mirwano yo kuri uyu wa Mbere ushize, itariki 29 Mutarama ivuga ko ingabo zishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa, zirimo FARDC, SADC, FDNB, FDLR na Wazalendozongeye gukubitwa inshuro n’Intare za Sarambwe (M23).

« Alliance Fleuve Congo iramenyesha abaturage ba congo kwiyongera kw’ ibitero bya bombe by’ingabo zishyigikiye Kinshasa, bigamije byimazeyo gutsemba abaturage mu midugudu yose, imijyi mito n’imijyi minini muri Teritwari ya Masisi ».

AFC yakomeje igira iti « Aya makosa aremereye agamije kugumura abaturage b’abasivili ngo barwanye ingabo zacu, ikibabaje ni uko atigeze abasha na gato guca intege ingabo zacu, ndetse no kuyobya abaturage ku bijyanye na revolisiyo ».

AFC yahamagariye ingabo zishyigikiye leta guhagarika gutera amabombe buhumyi no kwerekeza imbunda zabo ku bari mu ntambara, « aho zakomeje gukosorerwa bidasanzwe ».

Nk’uko BWIZA ibitangaza, AFC ivuga ko ibisigazwa byose by’ibisasu byagenzuwe kandi byegeranijwe n’abaturage ba Sake bihamya ko ari ibisasu byatewe n’ingabo z’ihuriro rishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa. Kubera iyo mpamvu, abantu bose bazize ibyo bisasu bazirengerwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi.

AFC iti « AFC ihumuriza abaturage b’abasivili ba Sake, Mugunga na Goma ko biyemeje guhagarika ubutegetsi bw’ibibi no kugarura umutekano mu buryo burambye mu gihugu hose ».

Twitter
WhatsApp
FbMessenger