Amakuru

Musanze: Uwari wafungishijwe n’umugore wari warahigiye gutuma abyarira muri gereza yarekuwe

Manishimwe Aline wari wafungishijwe na muramukazi we nyuma y’iminsi mike arahiriye kuzatuma abyarira muri gereza yafunguwe, nk’uko byemejwe n’umugabo we Fred Masengesho.

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 1 Gashyantare ni bwo uyu mudamu yarekuwe.

Ku wa Mbere tariki ya 30 Mutarama ni bwo Manishimwe yari yahamagajwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu karere ka Musanze, akihagera umugenzacyaha witwa Niwemugeni Jacqueline ahita amufunga.

Umugabo we yavugaga ko gufunga umugore we byihishwe inyuma na muramukazi we witwa Twizere Gloriose wari wamugeretseho icyaha cyo kumwiba ‘dynamo’ y’imashini isya, nyamara nta kimenyetso kigaragaza ko ari we wayitwaye.

Masengesho yavugaga ko mbere y’uko umugore we afungwa Twizere yari yarahigiye ko “azabyarira muri gereza”, ahanini bitewe n’uko uwo mugore yitwaza ko aziranye n’abantu bo muri RIB.

RIB yarekuye Manishimwe nyuma yo gusanga ibyo yaregwaga “nta shingiro bifite”.

Masengesho yavuze ko ashimira abakozi b’uru rwego rw’ubugenzacyaha, Sitasiyo ya Muhoza “ku bw’ubushishozi n’ubunyamwuga bakemuranye ikibazo cyanjye, nyuma yo gusanga umugore wanjye arengana bagahitamo kumurekura”.

Yunzemo ati: “Ndanashimira itangazamakuru ku bwo kunkorera ubuvugizi ndetse n’ubunyamwuga bubaranga, mu by’ukuri mukomeje kwerekana ko nk’itangazamakuru muri urwego rwa kane mu zifite ububasha mu butegetsi”.

Inkuru yabanje

Musanze: Masengesho aratabariza umugore we wafungishijwe n’uwamuteguje ko azabyarira muri gereza

Twitter
WhatsApp
FbMessenger