AmakuruPolitiki

DRC: Mu nkengero za Goma humvikanye urufaya rw’amasasu

Kuri uyu wa 31 Mutarama 2024, imirwano yakomeje hagati ya M23 n’ingabo za Congo FARDC n’abafatanyabikorwa bazo, aho hari gukoreshwa intwaro za rutura zirasa kure mu gutera amabombe ku birindiro by’ingabo za M23 muri bice bya Karuba na Mushaki muri Teritwari ya Masisi.

Kuri ubu noneho biravugwa ko urusaku rw’imbunda rwatangiye kumvikana mu nkengero z’Umujyi wa Goma. Ni imirwano yatangiye mu mpera z’icyumweru gishize, ikomeje guhuza impande zombi zihanganye muri iki gice cyo muri Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko amakuru ava muri uwo mujyi wa Goma abitangaza, ngo urwo rusaku rwinshi rw’imbunda rwatangiye kumvikana mu duce turimo nk’ahitwa Mugunga, Ndosho na Kyeshero mu nkengero z’Umujyi wa Goma rwagati.

Kuwa kabiri ushize, mu bice bya Mushaki na Karuba hiriwe haterwa amabombe y’intwaro ziremereye ndetse na za drones z’igisirikare cya Congo, bivugwa ko byibasiraga ibirindiro bya M23 mu gihe ku ruhande rwayo M23 yo ivuga ko birimo kwibasira mu bice bituwe bigahitana abaturage b’abasivili.

Nk’uko BWIZA ibitangaza,ku ruhande rwa leta ya Congo bakaba barimo kwigamba ko kuri uyu wa Kabiri, itariki 30 Mutarama ingabo za FARDC zishe abarwanyi benshi ba M23 kandi zirimo kubuza M23 kwinjira mu Mujyi wa Sake, uri mu birometero 27 uvuye i Goma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger