AmakuruPolitiki

DRC: Perezida Tshisekedi yatumijeho inama y’ikitaraganya y’abaminisitiri nyuma y’ibyabereye i Goma

Nyuma y’uko mu Mujyi wa Goma humvikanye igisasu ntihamenyekane uwaba wagiteye haba ku ruhande rw’Ingabo za FARDC cyangwa urwa M23, amakuru ahari n’uko ngo Perezida Tshisekedi yahise atumiza inama y’aba Minisitiri igitaraganya.

Ni ikibombe cyatewe ku masaha y’umugoroba kuri uyu wa Gatanu taliki 02 Gashyantare 2024 muri quartier ya Mugunga muri Komine Kalisimbi hafi n’ishuli ryisumbuye rya Nengapeta.

Ibi bikimara kuba , ngo Félix Antoine Tshisekedi, Perezida w’iki gihugu cya DRC yahise ahamagaza i nama idasanzwe y’aba Minisitiri, i Kinshasa, igamije kwiga kuri iyi mirwano no kurinda umujyi wa Goma.

Ni nyuma y’uko ubwo yiyamamazaga mu matora aheruka kuba muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu Ukuboza umwaka ishize, yasezeranije Abanyekongo ko mu gihe M23 yakwibeshya ikarasa isasu rimwe i Goma ko azahita ayitsinsura.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger