AmakuruPolitiki

DRC: Abarwanyi 3 ba ADF baguye mu maboko y’ingabo za Uganda

Ingabo za Repubulika ya Uganda (UDPF) zifatanyije n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zivuganye inyeshyamba 3 zo mu mutwe w’ Iterabwoba wa ADF, banazaka imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa AK-47.

Izo nyeshyamba ziciwe mu kibaya cya Mwalika, mu ntara ya Ituri, muri Teritwari ya Beni, mu gihugu cya Congo. Zishwe k’ubufatanye bw’ingabo zibyo bihugu byombi, mu ijoro ryo kuri uyu wa 9 Nyakanga 2023.

Ingabo za Uganda ziri mu gihugu cya Congo k’ubw’amasezerano ibyo bihugu byombi byagiranye yo guhashya umutwe w’iterabwoba ukomoka mu gihugu cya Uganda.

Uwo mutwe w’iterabwoba ADF kandi, uherutse kugaba igitero mu kigo cy’amashuri muri Uganda, mu gace ka Kasese gihitana abanyeshuri barenga 37.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger