AmakuruPolitiki

Minisitiri w’ Ubuzima yageneye abanyarwanda ubutumwa bukomeye

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Sabin Nsanzimana ubwo yari mu gikorwa cyo gusoza ubukangurambaga ngarukamwaka ku kwimakaza umutekano isuku n’ isukura no kurwanya igwingira ry’ abana bwateguwe na Polisi y’ Igihugu ku wa 7 Nyakanga 2023 yageneye Abanyarwanda ubutumwa bukomeye.

Yagize ati: “Kugira ngo duteze imbere imibereho myiza y’abanyarwanda n’umutekano wabo, tugomba kubanza gukemura ibibazo bishamikiye ku ndwara ziterwa n’isuku nke ndetse no kugwingira kw’abana.”

Yakomeje agira ati: “Turashishikariza n’izindi nzego zaba iza Leta ndetse n’iz’abikorera gukorana na Polisi y’u Rwanda mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda nziza nk’izi, kuko iyo umuturage afite ubuzima bwiza, buzira indwara cyane cyane iziterwa n’isuku nke, abasha gukorera umuryango we, akawuteza imbere kandi iterambere ry’umuryango ni ryo terambere ry’Igihugu muri rusange.”

Yongeyeho ati: “Ibikorwa by’isuku n’isukura bigira uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano w’abaturage mu bijyanye n’ubuzima (Health security) kuko indwara ziterwa n’isuku nke nka Macinya n’izindi, iyo zibasiye igice runaka abaturage bagituye ndetse n’abaturanyi babo nta mutekano baba bafite.”

Twitter
WhatsApp
FbMessenger