AmakuruPolitiki

Uwari Ambasadeli w’u Burundi mu Misiri yasanzwe mu nzu yapfuye

Amakuru dukesha Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane mu Burundi yemeza ko uwari uhagarariye igihugu cy’u Burundi mu Misiri ndetse n’ubwami bwa Maro yasanzwe mu nzu yapfuye.

Amakuru y’urupfu rutunguranye rwa Ambasaderi Cheik Rachid Malachie Niragira yatangajwe ku Cyumweru tariki ya 9 Nyakanga 2023.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro yavuze ko ababajwe n’urupfu rwa Ambasaderi w’u Burundi i Cairo, Cheik Rachid Malachie Niragira. bivugwa ko rwamenyekanye kuri uyu wa 09 Nyakanga. Albert yanatangaje ko urupfu rwe rwabaye ku wa Gatandatu.

Amakuru avuga ko Ambasaderi Niragira ku wa Gatanu yaryamye ari muzima, yumvikana n’umukozi we ko buzacya ku wa Gatandatu bakajya guhaha.

Bukeye ku wa Gatandatu, umukozi yaramutegereje ngo abyuke araheba, abonye ko atabyutse kandi amasaha amaze kuba kumanywa ajya gukomanga ku cyumba yumva undi ntavuga, afunguye asanga yapfuye.

Perezida Evariste Ndayishimiye kuri Twitter, yihanganishije umuryango n’inshuti za Nyakwigendera.

Cheik Rachid Malachie Niragira yari yagizwe Ambasaderi w’u Burundi mu Misiri kuva tariki 17 Mata, 2021. Akaba yari anahagarariye u Burundi mu bwami bwa Maroc.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger