AmakuruPolitiki

Col Ruhinda wari ukuriye abakomando ba FDLR yishwe

Umutwe wa M23 wivuganye Col Ruvugayimikore Protogène Alias Ruhinda wari ukuriye umutwe w’Ingabo zidasanzwe za FDLR.

Amakuru avuga ko Col Ruhinda yiciwe mu mirwano yasakiranyije M23 n’Ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Ukuboza 2023.

Kuva ku manywa impande zombi zarimo zirwanira mu bice bya za Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.

Bivugwa ko igisasu cyivuganye Col Ruhinda cyamusanze mu buriri bwe aryamye.

Uyu mugabo wari mu bayobozi bakuru b’umutwe wa FDLR yishwe, mu gihe kuva muri Nyakanga uyu mwaka yari yarafatiwe ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ibihano yafatiwe nyuma yo gushinjwa kugira uruhare mu bikorwa bihungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger