AmakuruUburezi

Amanota y’abasoje amashuri yisumbuye hatangajwe igihe arasohokera

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko amanota y’abakoze ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri wa 2022-2023 atangazwa kuri uyu mwa Mbere tariki 4 Ukuboza 2023.

Ni itangazo Minisiteri y’Uburezi yanyujije ku rubuga rwa X kuri iki cyumweru tariki 03 Ukuboza 2023.

Ni mu butumwa bugira buti “Minisiteri y’Uburezi iramenyesha Abaturarwanda bose ko ejo ku wa Mbere tariki ya 4 Ukuboza 2023 saa saba z’amanywa, hazatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, umwaka w’amashuri wa 2022-2023”.

Abanyeshuri bakoze ibizamini mu mashuri yisumbuye mu masomo rusange ni 48 543, abo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bari 28 141, naho abo mu mashuri nderabarezi bari 3,978.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger