AmakuruPolitiki

Rubavu:Umugore yishwe nka Stephano wo muri Bibiliya

Umugore witwa Mukarukundo Elina wo mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, yicishijwe amabuye n’abaturage bamushinjaga kuba umurozi.

Byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukuboza 2023, bibera mu mudugudu wa Makurizo, akagari ka Makurizo ho mu murenge wa Cyanzarwe.

Amakuru BWIZA yamenye ni uko Mukarukundo w’imyaka 55 y’amavuko mbere yo kwicwa yakekwagaho n’abaturage kuroga abana batatu b’uwitwa Hakizimana Pierre.

Ni amakuru yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi.

Yagize ati: “Ni byo byabaye, uwo mukecuru yishwe n’abaturage bavuga ko aroga.”

BWIZA yamenye ko babiri mu bana Mukarukundo akekwaho kuroga bapfuye mu bihe bitandukanye, kuko umwe yapfuye ku itariki ya 29 Ugushyingo undi apfa ku wa 2 Ukuboza 2023 aguye mu bitaro bya Gisenyi.

Iki gitangazamakuru kandi cyamenye ko abishe Mukarukundo bari banabanje gutemagura urutoki rw’iwe.

Amafoto ateye ubwoba twabonye yerekana umurambo w’uyu mucyecuru ukikijwe n’umurundo w’amabuye abamwishe bari bagiye bamutera.

Nyuma yo kwicwa inzego zirimo urw’ubugenzacyaha zahise zijyana umurambo we mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gisenyi.

SP Karekezi yavuze ko kugeza ubu “hari abagera kuri batanu batawe muri yombi, RIB ikaba irigukora iperereza.”

Umuvugizi wa Polisi mu burengerazuba yibukije abantu ko kizira ndetse kikanaziririza kwihanira.

Yavuze ko n’ubwo umuntu yaba aroga haba hakenewe gutanga amakuru agakurikiranwa, mu rwego rwo gukumira no kuburizamo ibyo byose bishobora kuvutsa umuntu uwo ari we wese ubuzima.

SP Karekezi yavuze ko abishe Mukarukundo bamwita umurozi “ntibakuraho icyaha cyo kuba bishe umuntu”, mbere yo gusaba abaturage kubyirinda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger