AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Burundi: Hahagaritswe radiyo ya BBC na radiyo y’ijwi rya Amerika (VOA)

Mu gihugu cy’Uburundi mu gihe bitegura itorwa rya referandumu muri iki gihugu hahagaritswe amaradiyo abiri mpuzamahanga n’ibindi bitanagazamakuru bikorera muri iki gihugu birihanangirizwa.

Aya maradiyo yahagaritswe gukorera ku butaka bw’iki gihugu ni ukuvuga radiyo ya BBC na Radiyo y’Ijwi ry’Amerika azahagarika ibikorwa byayo guhera ku italiki 7 Gicurasi 2018. Leta y’iburundi ishinja Radiyo BBC na VOA guha rugari abo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta  cyane cyane mu biganiro byayo by’igifaransa ndetse no kudakora kinyamwuga.

Ikigo cy’itumanaho mu Burundi NCCkivuga ko Radio BBC na radiyo y’Ijwi ry’Amerika bihagaritswe  muri iki gihugu mu gihe cy’amezi atandatu. Ikinyamakuru cya Le renouveau du Burundi nacyo cyahagaritswe igihe cy’amezi atatu naho ibinyamakuru byihanangirijwe ni Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa(RFI) , Radiyo Isangano nindi yitwa  CCIB Fm Plus.

Umwuka mubi muri iki guhugu ukomeje gufata indi ntera  nyuma yaho hatangajwe itorwa rya referandumu muri Gicurasi rigamije guhindura manda umukuru aba yemerewe kuyobora igihugu. Ibi bije nyuma yaho Kiliziya Gatolika  nayo yamaganye itorwa rya referandumu mu Burundi  ivugako ntakindi rigamije uretse gutuma  Pierre Nkurunziza agundira ubutegetsi.

Kiliziya Gatolika  iravuga ko Abarundi  bafite impungenge  n’ubwoba bwo kwamagana iyi referandumu bitewe nuko bafite impungege z’umutekano wabo mu gihe tariki 17 Gicurasi 2018 aribwo nibwo hateganyijwe  referandumu nubwo itavugwaho rumwe n’abanyagihugu ubukangurambaga kuri iyi referandumu  bumaze iminsi mike butangiye aho ishyaka CNDD FDD ari naryo riri ku butegetsi rinafite abayoboke benshi rishishikariza Abarundi kuzatora ‘Yego’.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger