AmakuruImikino

Steven Gerrard yagizwe umutoza mukuru wa Rangers

Steven Gerrard wahoze ari kapiteni wa Liverpool ndetse n’uw’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza The three Lions, yagizwe umutoza mukuru wa Glasgow Rangers yo muri Scotland(Ecosse).

Steven Gerrard w’imyaka 39 y’amavuko, yasinyanye n’iyi kipe ibarizwa mu makipe afite ibikombe byinshi ku isi amasezerano y’imyaka ine, amasezerano yasinyiwe i Londres ejo ku wa kane, gusa amakuru yamenyekanye kuri uyu wa gatanu.

Ni ku ncuro ya mbere uyu mugabo wabiciye bigacika muri Liverpool agiye gutoza ikipe nkuru, nyuma y’uko mu mwaka ushize yatozaga ikipe ya Liverpool y’abatarengeje imyaka 18.

Avuga kuri izi nshingano nshya yahawe, Gerrard yagize ati” Ni icyubahiro gikomeye kuba ari njye ugiye kuba umutoza mushya wa Rangers. Nubaha cyane iyi kipe, amateka yayo ndetse n’imiziririzo yayo.”

“Sinshobora gutegereza gutangira urugendo rushya muri Rangers, kuko ubu icyo duhanze amaso ni ukubakira ku byo iyi kipe yagezeho.”

Amakuru dukesha Sky Sports avuga ko Gerrard ashobora kuzaba yungirijwe na Gary McAllister wamamaye cyane mu kipe y’igihugu ya Ecosse.

Gerrard na McAllister bakinnye muri Liverpool basimbuye Graeme Murty wamaze gutandukana n’iyi kipe mu ntangiriro z’iki cyumweru.

 

Steven Gerrard yakiniye Liverpool imikino 504 aho yayitsindiye ibitego 120 mu gihe cy’imyaka 17 yayimazemo. Igikombe gikomeye yatwaranye na yo ni icya UEFA Champions league yo muri 2005, batwaye bakoze amateka yo kwishyura ibitego 3 bari batsinzwe, hakaba hari mu mukino bari bahuriyemo na AC Milan wabereye Istanbul muri Turukiya.

Abakinnyi ba Liverpool bishimira UEAFA Champions league batwariye Istanbul muri Turukiya.

Yanahagarariye ikipe y’igihugu y’Ubwongereza The Three Lions mu mikino 114, ayitsindira ibitego 21, by’umwihariko akaba yari na kapiteni wayo mu mikino y’igikombe cy’isi cyabereye muri Afurika y’Epfo mu 2010.

Rangers agiye gutoza ni imwe mu makipe akomeye cyane muri Ecosse, aho ifite ibikombe 54 bya shampiyona ya Ecosse, ibikombe by’igihugu 33 ndetse n’ibikombe by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ecosse 27.

Izwiho guhangana gukomeye n’ikipe ya Celtic, ku buryo uguhangana kw’aya makipe yombi kwamaze kugera mu mahangana 10 ya mbere akomeye ku isi, gusa muri iyi myaka isa n’aho yarushijwe imgufu nyinshi n’ikipe ya Celtic.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger