Amakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Mbere y’uko bataramira I Bruxelle charly na Nina hamwe na Makanyaga bakoze imyitozo ya nyuma-AMAFOTO

Mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 3 Gicurasi 2018 ni bwo Charly na Nina bahagurutse i Kigali mu Rwanda berekeza mu Bubiligi aho bagomba gutaramira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 5 Gicurasi 2018, ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Gicurasi 2018 aba bahanzikazi barikumwe na Makanyaga Abdoul na Francois Mihigo Chouchou ndetse n’itsinda rya bacuranzi bazabafasha mu gitaramoki Bruxelle bakoze imyitozo ya nyuma.

Makanyaga Abdul wagiye mbere ya Charly na Nina atangaza ko imyiteguro bayigeze kure ahubwo ko habura abantu ngo ubundi ikirori kigatangira siho gusa bazakorera igitaramo kuko bazajya no muyindi mijyi itandukanye yo mu bihugu bigiye bitandukanye byo ku mugabane w’iburayi.

 
Mihigo Chouchou hamwe na Band ye nibo bazafasha itsinda Charly na Nina hamwe na Makanyaga Abdoul gutaramira abi Bruxelles

Ibi bitaramo bizatangirira i Bruxelles mu Bubiligi ku munsi w’ejo kuwa gatandatu  tariki ya 5 Gicurasi 2018, nyuma bikazakomereza mu mujyi wa Lille mu Bufaransa ku wa 11 Gicurasi; nyuma yaho bagahita bataramira n’i Paris ku ya 12 Gicurasi 2018, bizasosereza i Genève mu Busuwisi ku wa 26 Gicurasi kuri Makanyaga bitewe n’izindi gahunda zizaba zimutegereje mu Rwanda.

Charly na Nina bo bazahita bakomeza urugendo rwabo rwo gutaramira abakunzi babo ku itariki ya 2 Kamena  i Stockholm muri Suède; ku ya 9 Kamena bazajya mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark, hanyuma ku ya 16 Kamena bakorere igitaramo mu Buholandi. Urugendo rw’ibi bitaramo byo ku mugabane w’i Burayi bisoreze mu Budage ku itariki ya 26 Kamena 2018.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger