AmakuruImikino

Bike by’ingenzi wamenya kuri Enyimba FC igomba guhura na Rayon Sports

Tombola y’uko amakipe agomba guhura muri 1/4 cy’irangiza cya CAF Confederations Cup isize ikipe ya Rayon Sports yisanze hamwe na Enyimba FC yo mu gihugu cya Nigeria.

Ni tombola yaberaga ku kicaro cya CAF i Cairo mu Misiri.

Nyuma y’uko ikipe ya Rayon Sports yari yabaye iya kabiri mu tsinda D, yagombaga guhura n’iyabaye iya mbere mu tsinda A, B ndetse n’itsinda D.

Birangiye rero iyi kipe ihagarariye u Rwanda yisanze hamwe n’iyi kipe ikomeye cyane yo muri Nigeria yarangije ku mwanya wa mbere mu tsida C.

Ikipe ya Enyimba[Inzovu] igomba guhura na Rayon Sports ni ikipe ikomeye cyane mu marushanwa y’imbere muri Afurika. Ni ikipe yashinzwe mu 1976 ikaba ibarizwa mu mujyi wa Aba gihugu cya Nigeria.

Uretse kuba ari ikipe ifite izina riremereye iwabo muri Nigeria, ni n’ikipe ikomeye cyane hano ku mugabane wa Afurika kuko ifite CAF Champions league ebyiri.

Ni ikipe kandi ifite Super Cup za Afurika ebyiri, inikombe 6 bya shampiyona ya Nigeria ndetse n’ibikombe 4 by’igihugu.

Ikinira kuri Enyimba International Stadium yakira abafana ibihumbi 16. Iyo iri mu rugo iba yambaye imyambaro y’ubururu, yaba yasuye ikambara umweru dede.

Umukino ubanza hagati ya Rayon Sports na Enyimba uteganyijwe hagati ya tariki ya 16/09/2018 ukazabera i Kigali mu gihe uwo kwishyura uzakinwa hagati ya tariki ya 23/09/2018 muri Nigeria.

Uko tombola yose yagenze.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger