AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Bobi Wine yahishuye akaga kose yahuye na ko kuva yatabwa muri yombi

Umuhanzi wahindutse umunya Politiki Robert Sentamu Kyagulanyi[Bobi Wine] yahishuye akaga kose we n’abadepite bagenzi be bahuye na ko ubwo bafatirwaga mu mvururu zabereye Arua ku wa 13 Kanama 2018, imvururu zanaguyemo umushoferi we wishwe arashwe.

Ni mu itangazo rirerire uyu mugabo kuri ubu uri muri Amerika yasohoye mu kanya kashize.

Muri iri tangazo, Bobi Wine atangira ashimira abantu bose bagerageje kumuba hafi kuva yafatwacyane cyane umugore we Barbie ndetse n’umunyamategeko we batahwemye kubwira isi ibye, mbere y’uko ahishura inzira y’umusaraba yanyuzemo n’ibikomere yamuteye haba ku mubiri no mu mutwe ku giti cye.

Bobi Wine uvuga ko yashenguwe cyane n’ibyo abantu batandukanye barimo na Perezida Museveni batangaje,yavuze ko bijya gutangira byabaye ku wa 13 Kanama nyuma y’uko we na bagenzi be bari bavuye gushyigikira mugenzi wabo Kassiano Wadri.

Bobi Wine avuga ko nyuma y’amatora babonaga ko umukandida wabo yatsinze amatora nta kabuza, bityo batangira kwishimana n’abaturage ari na ko baririmba indirimbo z’ukwibohora.

Nyuma ngo Bobi na bagenzi be baje kujya kuri Hotel yitwa Royal aho Kassiano Wadri yari acumbitse, bareba amakuru ya saa moya z’umugoroba nta kibazo.

Nyuma yo kureba amakuru ngo Bobi Wine yafashe ikemezo cyo kujya kuri Hotel yitwa Pacific yari acumbitsemo kugira ngo afate ikiruhuko. Ngo kubera ko umushoferi wagombaga gutwara imodoka ye yasaga n’aho ajagaraye, Bobi yijiye mu yindi modoka yari ifite umushoferi witeguye, bahita berekeza muri Hotel.

Bobi Wine avuga ko ubwo yari atangiye kurira Escaliers ajya muri Hotel, yakiriye inkuru mbi y’uko ummwe mu bashoferi be [Yassin] arashwe. Ngo yasabye abantu be ko bamutwara ku bitaro, gusa ngo hanze ibintu byari byakomeye kuko abasirikare ba SFC bakubitaga uwo babonye, amasasu ari na ko avuza ubuhuha hanze aho.

Aba basirikare bakimara kumukubita amaso ngo bahise bavuga ngo”Nguriya aho ari”. Bobi kimwe n’abandi bantu ngo bahise birukira muri Hotel, we ajya mu cyumba cy’imbere arifungiranya. Avuga ko ifoto y’umushoferi we warashwe yashyize kuri Twitter yayohererejwe n’itangazamakuru.

Hanze ngo abantu barakubitwaga bikabije, abandi ariko babazwa aho Bobi Wine aherereye. Bobi Wine avuga ko byose yabyumvaga aho yari ari. Mu cyababaje uyu mudepite, ngo ni umugore wahondaguwe n’abasirikare bamubaza aho ari, ari na ko bamukuruta kuma escaliers na we atabaza, n’ubwo Bobi Wine we ntacyo yashoboraga gukora ngo amukize.

Abasirikare ba Uganda ngo bamaze aho igihe kirekire, ari na ko bagenda bahondagura inzugi za buri cyumba. Ngo kkuko Bobi Wine yari afite amafaranga yari yakuye mu gitaramo yari yakoze, byabaye ngombwa ko ayahisha mu masogisi yari yambaye cyo kimwe na terefoni yari afite.

Nyuma na nyuma, byabaye ngombwa ko urugi rw’icyumba yarimo barumena bakoresheje gatarina.

Umusirikare wamennye umuryango ngo yahise ahamagara bagenzi be. Umwe muri bo ngo yamutunze Pistol mu mutwe, amutegeka gupfukama.

Bobi Wine ati” Nahise manika amaboko na mbere y’uko amavi akora ku butaka.” Kuva ubwo uwa mbere yahise akubita ya Gatarina mu mutwe, abandi na bo baramwadukira, ariko buri wese areba ahantu heza yo gukubita. Ati” Sinshobora kuvuga ngo banganaga iki, gusa bari benshi.”

” Barankubise, ibipfunsi, imigeri, …. Nta gice cy’umubiri wanjye cyasigaye; Amaso, umunwa n’amazuru. Bankubise inkokora n’amavi. Bariya batipe, nta mutima bagira!”

Bobi ngo baramukubise bigera aho yumva atacyumva ububabare.

Nyuma ngo baje kumujyana mu modoka, gusa ngo ibyo yahaboneye ntibivugwa. Ngo baramukubise, bamukurura imyanya y’ibaga, barakanda, bakora buri kimwe ku buryo byageze aho adashobora kumva ikijya mbere. Mu gihe yari acyumva ngo yageragezaga gutaka, gusa abasirikare bakamutegeka kutabasakuriza.

Ngo akigarura ubwenge yisanze ahantu mu kumba gato, gafite akadirishya gato . Amaguru ye ngo yari ahambiranyije, amabiko na yo ahambiye n’amapingu, ari na ko ava amaraso ahantu hose. Ari muri aka kumba ngo hari abasirikare 2 bamusanzemo, gusa bisa n’aho bishimiye cyane ko yari akiri muzima. Umwe muri bo ngo yaramwegereye amusaba imbabazi arira ku byari byabaye byose.

Umusirikare yagize ati” Bobi mbabarira gusa si ko twese duteye kuriya. Bamwe muri twe baragukunda.”

Uyu musirikare ngo yamubwiye ko abaganga bari mu nzira baza kumwitaho. Nyuma ngo abasirikare 4 baraje barahamuvana, umwe muri bo amufata ifoto. Ati” Ndifuza kuzareba iyo foto umunsi umwe.”

Ngo bamutwaye muri kajjugujugu yisanga ahantu atazi, gusa nyuma ngo aza kumenya ko ari mu bitaro bya gisirikare biherereye i Gulu aho abaganga batangiye kumutera inshinge.

Ari muri ibi bitaro ngo ni bwo yahuye n’abagabo bambaye imyenda myiza ya gisirikare, bamubwira ko agiye kujyanwa imbere y’urukiko rwa Gisirikare.

Nyuma yo kuvannwa Gulu, Bobi yajyanwe muri gereza ya Makindye ari ho abantu batandukanye batangiye kumusurira, gusa ngo uwamukubitaga ijisho wese yasukaga amarira.

Avuga kandi ko ari aho hantu ari bwo yamenye ko ngo mucyumba yarimo basanzemo imbunda eshatu ndetse n’ibyo gutera Perezida Museveni amabuye. Bobi avuga ko ari ibintu byamutangaje cyane.

Ngo ikintu cyamubabaje ni umuvandimwe we Yassin Wishwe ntanashobore kumushyingura. Cyakora cyo ngo icyamushimishije ku rundi ruhande ni uko yabwiwe ko batsinze amatora yo muri Arua.

Bobi avuga ko habura iminsi mike ngo ajyanwe mu rukiko abaganga bamwitagaho ku buryo bushoboka, bakamuhata kurya neza bishoboka kugira ngo azajye mu rukiko asa neza. Ngo yumvaga atabishaka, bakamubwira ko kubikora ari inyungu ze. Ngo banamwogoshe ubwanwa n’umusatsi ku ngufu, banamutegeka kuzajya mu rukiko yambaye ikoti.

Bobi Wine avuga ko ubwo yavanwaga muri gereza ya gisirkare akajya gufungira Gulu we na bagenzi be bahagiriye ibihe byiza. Ngo bumvaga bameze nk’abari muri segonderi gusa yakwibuka abantu bamwe na bamwe bagiye bakorewa iyicarubozo ku buryo bukanganye umutima ugashenguka.

Asoza asaba abamuhamagaraga kuri nimero ye ya Terefoni kutongera kuyihamagara ngo kuko terefoni ye ifitwe n’abasirikare kandi ko afite amakuru ko bayihamagaza inshuti ze babeshya ko ari we.

Ikindi yasabye kudaha agaciro amatangazo atandukanye ari ku mbuga nkoranyambaga amwiyitirira.

 

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger