AmakuruAmakuru ashushye

Uko amajwi y’agateganyo mu matora y’Abadepite ahagaze

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje amajwi y’agateganyo y’imitwe ya Politiki n’abakandida bigenga biyamamaje mu matora y’abadepite, bahatanira kujya mu nteko ishinga amategeko  uyu mwaka wa 2018 .

Muri aya majwi y’agateganyo agendeye kuri 70%  by’amajwi amaze kubarurwa inshyaka rya FPR Inkotanyi  iri ku isonga na 75%, ikurikiwe na  PSD ifite  8.5% ,  PL ifite 7%. Green Party  na PS Imberakuri  bo bari kunganya amanota aho aya mashyaka yo mbi amaze kubona 4.5%.

Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yavuze ko  “Ibyo turaranye ni uko FPR iri muri za 75%, PSD 8.5%, PL 7%, Democratic Green Party 4.5%, PS Imberakuri 4.5%. Ni ukuvuga ko abakandida bigenga uko ari bane ,bose bafite amajwi make, ay’ejo ntacyo yahindura ngo babe babona umwanya mu nteko Ishinga Amategeko.”

Tugarutse ku rutonde rw’abakandida 80, FPR Inkotanyi ifitemo 70, abandi icumi baturuka mu mitwe itandatu bifatanyije ariyo PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP. Gusa kuri ubu nkuko bigaragara muri aya majwi y’agateganyo agendeye kuri 70%  by’amajwi amaze kubarurwa inshyaka rya FPR Inkotanyi rigiye gukomeza kugira ubwiganze mu nteko ishinga amategeko.

Aya  majwi y’agateganyo agendeye kuri 70%  by’amajwi amaze kubarurwa yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa kabariri taliki ya 4 Nzeri 2018.

Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa 02 Nzeri ku Banyarwanda bari muri Diaspora no ku wa 03 Nzeri ku bari imbere mu gihugu. Akaba  ari amatora ya Kane y’abadepite abaye nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko icyuye igihe
Twitter
WhatsApp
FbMessenger