AmakuruPolitiki

America yaburiye DRC mu ntambara ihanganyemo na M23

Ambasade ya Amerika yatangaje ko ihangayikishijwe bikomeye n’ubugizi bwa nabi bukomeje kuba mu Burasirazuba bwa Congo, butuma abaturage b’inzirakarengane bakomeza kuhasiga ubuzima.

Bagize bati “Ibibazo by’umutekano muke wo mu Burasirazuba bwa Congo bisaba igisubizo cya politiki aho kuba icya gisirikare. Turasaba inzego zose bireba kubahiriza amasezerano yagiye asinywa hagamijwe ubuhuza.”

Ibi byatangajwe na Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yemeza ko ihangayikishijwe n’imirwano yubuye hagati ya M23 n’imitwe irwana ku ruhande rwa Leta, ishimangira ko ikibazo kitazakemurwa n’intambara ahubwo ari ibiganiro.

Iri tangazo rije nyuma y’ibyumweru bibiri intambara yubuye hagati ya M23 n’imitwe y’inyeshyamba yishyize hamwe ikiyita ‘Wazalendo’, irwana ku ruhande rwa Leta ndetse bivugwa ko Leta ariyo iyiha ibikoresho.

Iyi mirwano yakuye mu byabo benshi, abandi bahatakariza ubuzima mu gihe hazamukiyemo imvugo n’ibikorwa by’urwango bishingiye ku bwoko byibasiye Abatutsi, ku buryo bishobora no kuganisha kuri Jenoside.

Iyo Ambasade kandi yatangaje ko izakomeza gukoresha uburyo bwa dipolomasi ihana abakekwaho kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, kugira ngo bikemuke.

Nubwo Amerika ihamagarira ibiganiro, Leta ya Congo yatsembye ko itazajya mu biganiro n’umutwe wa M23 kuko iwufata nk’uw’iterabwoba, mu gihe na wo watangaje ko utazashyira mu bikorwa amasezerano awusaba gushyira intwaro hasi abawugize bagasubizwa mu buzima busanzwe, ngo kuko ari imyanzuro yafashwe nta ruhare uwo mutwe wabigizemo

Izindi nkuru wasoma

M23 yavuze umubare w’abasirikare bayo baguye mu mirwano baherutwe gukukuzanyamo na FARDC

Mu ntambara M23 ihanganyemo na FARDC hagaragayemo abandi bacancuro benshi bo muri Zambia(Amafoto)

Twitter
WhatsApp
FbMessenger