AmakuruPolitiki

M23 yavuze umubare w’abasirikare bayo baguye mu mirwano baherutwe gukukuzanyamo na FARDC

Umutwe w’abarwanyi ba M23 watangaje ko hari abasirikare bayo baheruka gupfira mu ntambara umaze iminsi uhanganyemo n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) ifatanyije na Wazalendo, n’Ingabo z’uu Burundi wemeza ko abasirikare bayo bapfuye batageze 200 nk’uko Wazalendo ba bitangaje.

Iyo mirwano ngo ikaba yarabereye mu bice biherereye muri Teritware ya Masisi, n’imirwano yatangiye mu mpera z’iki Cyumweru dusoje.

Aya makuru akomeza avuga ko iyo mirwano ikomeye yabereye mu bice bya Kilorirwe na Kitshanga, uyu mutwe M23 wemeje ko ingabo za FARDC n’imitwe bakorana ko bose bayitakarijemo abantu babo benshi.

Ubwo imirwano yaberaga muri Kilolirwe na Kitchanga hari amakuru yavugaga ko M23 yaba yaratakarije abasirikare babo babarirwa muri 200 ariko uyu mutwe wahakanye aya Makuru uvuga ko ataribyo.

Umunyamakuru w’Umubiligi, Marc Hoogsteyns, yanditse ku rubuga rwe rwa X ko Bertrand Bisimwa uyobora umutwe wa M23 yamwemereye ko hari abarwanyi babo baguye muri iriya mirwano, gusa avuga ko imibare ivuga ko ari 200 ko ari ugukabya.

Andi Makuru avuga ko muri Gurupoma ya Tongo no mu bice bya Bwiza ko FARDC n’abafatanya bikorwa babo bahatakarije abasirikare babo benshi.

Ku munsi w’ejo Wazalendo na FARDC batangaje ko abarwayi ba Wazalendo birukanye M23 k’ubutaka bwo muri Bwiza iherereye muri Teritware ya Rtshuru ariko amakuru y’ukuri Twabwiwe n’isoko yacu ni uko M23 ariyo iri kugenzura Bwiza yose ndetse no mu nkengero zayo.

Ikindi ni uko uyu mutwe wa M23 ngo wagaragaje ubunararibonye mu guhangana n’ubwinshi bw’abasirikare ba Congo n’indi mitwe myinshi ifasha iyo Leta kuyirwanya ndetse n’abasirikare b’Abarundi bahawe Misiyo yo kuza bica abayobozi bakuru ba M23.

Abasesenguzi mu byaPolitiki bemeza ko ingabo za FARDC zishobora gutsindwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger