AmakuruImyidagaduro

Urukiko rwategetse ko Prince Kid uherutse gukora ubukwe afungwa imyaka 5 n’ihazabu…..

Urukiko Rukuru rutegetse ko Ishimwe Dieudonne [Prince Kid] afungwa imyaka 5 ndetse akishyura ihazabu ingana na miliyoni 2frw nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo Gusaba cyangwa Gukoresha undi Ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Kuri uyu wa 13 Ukwakira,nibwo uru rukiko rwahamije Prince Kid ibi byaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, runategeka ko azishyura ihazabu ya miliyoni 2 Frw.

Uru rukiko rwemeje kandi ko uyu nyiri kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup, yahoze itegura irushanwa rya Miss Rwanda, agomba kwishyura n’amagarama angana na 40.000 FRW.

Mu isomwa ry’uru rubanza yaba Ishimwe Dieudonné n’abamwunganira mu mategeko nta wari mu rukiko mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Perezida w’Inteko iburanisha yatangiye avuga muri make uko urubanza rwagenze kuva ku munsi wa mbere kugeza ubwo uregwa aheruka kuburana.

Urukiko rwanzuye ko inyandiko z’abakobwa batanze babazwa ari zo zifite agaciro na ho izo bakoreye kwa noteri ziteshwa agaciro kuko zitavugisha ukuri.

Umucamanza yavuze ko Prince Kid ahamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato kuko Urukiko Rukuru rusanga yarasambanyije uwahawe kode ya VMF amufatiranye n’intege nke.

Urukiko Rukuru rwahamije Prince Kid icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubera uwahawe kode ya VKF wabimushinjije ko yakimukoreye inshuro eshatu.

Ku rundi ruhande ariko, yagizwe umwere ku cyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina yashinjijwe n’uwahawe kode ya VBF wamushinjaga kumuhamagara mu ijoro amusaba kuryamana na we undi akamuhakanira.

Urukiko rugasanga ikimenyetso gishingiye ku majwi gitandukanye n’ibiteganywa n’itegeko.

Bitewe n’uko ari ubwa Prince Kid akoze icyaha, Urukiko rwamugabanirije igihano akatirwa imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Hategerejwe kureba niba Prince Kid ajuririra iki cyemezo cy’urukiko rukuru mu gihe cyagenwe.

Tariki 12 Ukuboza umwaka ushize wa 2022, Prince Kid yari yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaburanishije urubanza aregwamo, ariko Ubushinjacyaha ntibwanyurwa, buza kujuririra Urukiko Rukuru.

Uru rubanza rwari rwapfundikiwe ndetse Urukiko rwagombaga gusoma icyemezo cyarwo tariki 30 Kamena 2023, ariko biza gusubikwa bitunguranye, kugira ngo hazaburanwe ku bimenyetso bishya byatanzwe.

Ibi bimenyetso bishya byagombaga kuburanwaho tariki 14 Nyakanga 2023, ariko nabwo Urubanza ruza gusubikwa nyuma y’uko uregwa [Prince Kid] n’abanyamategeko bamwunganira, bagaragarije Urukiko ko bafite inzitizi zishingiye ku kimenyetso gishya cy’amajwi cyatanzwe n’Ubushinjacyaha ndetse n’inyandiko isobanura iby’aya majwi.

Uregwa n’abunganizi be, bavugaga ko ibyo bimenyetso byashyizwe muri sisiteme bitinze, ntibabone umwanya wo kubiteguraho, bituma Urubanza rusubikwa, rwimurirwa ku wa 15 Nzeri 2023.

Prince Kid yitabye Urukiko nyuma y’ibyumweru bibiri akoze ubukwe na Elsa Iradukunda na we witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda rya 2017, ndetse akanaryegukana.

Kuri ibyo bimenyetso,Prince Kid yireguye avuga ko bitumvikana uburyo amajwi Ubushinjacyaha bwatanze, bavuga ko yafatishijwe Telephone y’Ubwoko bwa iPhone 14 afatwa tariki 16 Mata 2022, kandi iyo Telephone yarasohotse Tariki 07 Nzeri 2022.

Prince Kid yasabye Inteko Iburanisha kutemera ko arengana kandi yarashyizwe mu maboko yabo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger