AmakuruPolitiki

Mu ntambara M23 ihanganyemo na FARDC hagaragayemo abandi bacancuro benshi bo muri Zambia(Amafoto)

Repubulika Iharanira ya Demokarasi ya Congo yitabaje ingeri zinyuranye mu ntambara ihanganyemo n’umutwe wa M23,zirimo abacanshuro bakomotse ,mu Burusiya n’ubwo iki gihugu gikunze kubihakana gusa muri iyi ntambara hagaragayemo abantu benshi bakomoka muri Zambiya.

Ibi byagaragaye mu bya ngombwa biri kuva mu mirambo yaguye k’urugamba ku mugoroba wo kuri uyu wa 11 Ukwakira 2023, mu ntambara yabereye mu Bwiza abo k’uruhande rwa Leta bakahagwa ari benshi.

Iyi mirambo yatumye benshi mu bo muri Wazalendo bahahamuka ndetse bamwe batangira no gukura mo akabo karenge ndetse bikaba binavugwa ko abenshi bisubiriye i wabo.

Ibi bibaye nyuma y’intambara itoroshye yabaye ku munsi w’ejo mu gace ka Bwiza ikagwamo abasirikare batabarika bo muri Wazalendo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger