AmakuruAmakuru ashushye

Amatsiko ni menshi ku banya Uganda sibo bazabona The Ben aje ku bataramira

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben umaze kubaka izina rikomeye mu muziki wo mu Rwanda no mu karere k’iburasirazuba  amatsiko ni menshi ku banya Uganda bamutegereje mu gitaramo yatumiwemo nk’umwe mu bahanzi b’imena cyitwa Blankets and Wine.

Iki ni igitaramo kizabera I kampala muri Uganda ahantu hakira abantu benshi cyane hitwa Lugogo Cricket Oval cyikazaba ku ya 6 Gicurasi 2018,The Ben akaza kiririmbamo ari umuhanzi w’imena ndetse akazanahurira ku rubyiniro rumwe na  na Heavy K umuhanzi akaba n’umu Producer ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo na  Fik Fameica umuraperi wo muri Uganda hakiyongeraho undi munyarwanda witwa uvanga imiziki uzasusurutsa abari aho umaze kugira izina riremereye muri Muzika ya Uganda kubera ibitaramo by’abambaye ekuteri yagiye ategura bigakundwa muri Uganda witwa Vj Spinny.

Azabanza gukora igitaramo mu kabyiniro kitwa Governor ku itariki ya 20 mata 2018 maze abone kwitabira icya Blankets and Wine

Mu minsi ishize nibwo The Ben yagarutse muri Afurika aho byavugwaga ko aje muri gahunda z’akazi aha akaba yaranyuze Kenya ubundi akerekeza muri Uganda aho yagombaga kurangizanya nabashakaga kumutumira mu gitaramo gikomeye cya Blankets & Wines iki kikaba ari igitaramo uyu musore yatumiwemo kizabera mu mujyi wa Kampala.Blankets and Wine, igitaramo The Ben yatumiwemo cy’izabanzirizwa n’ikindi azakora taliki ya 20 Mata 2018 akagikorera mu kabyiniro ka Guvnor kari muri Uganda aha na ho akazaba afatanya na Vj Spinny. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba byihagazeho kuko kwinjira bizaba ari amashiringi ya Uganda ibihumbi 25.
Ikindi wamenya kuri iki gitaramo The Ben yatumiwemo nuko ubusanzwe ari kimwe mu bitaramo bikomeye bibera mu mujyi wa Kampala,ndetse iki kikaba kimwe mu byitabirwa n’abafana benshi ba muzika muri Uganda.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger