AmakuruImikino

Amavubi U20 yitegura Kenya atsinze AS Kigali mu mukino wa gicuti

Mu gihe habura iminsi itatu yonyine ngo ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi y’abatarengeje imyaka 20 icakirane na Harambe Stars ya Kenya mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika, iyi kipe imaze gutsinda AS Kigali 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali.

Ku wa gatandatu tariki ya 21 Mata ni bwo Amavubi agomba kwakira Kenya, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu mwaka utaha, nyuma y’umukino ubanza wabereye i Machakos muri Kenya ukarangira amakipe yombi aguye miswi 1-1.

Rutahizamu wa APR FC Byiringiro Lague ni we wishyuye igitego Amavubi yari yatsinzwe mu gice cya mbere, bityo Amavubi ashobora gukura inota rimwe muri Kenya.

Mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura na Kenya, iyi kipe y’u Rwanda itozwa na Mashami Vincent yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe ya AS Kigali, birangira iyi kipe iwutsinze ku bitego 2-1.

Byiringiro Lague ukomeje kwerekana ko ari umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe ni we watsinze ibitego byombi by’Amavubi, anashimangira ko ibyo yakoze mu mukino wa Kenya ndetse n’ibyo yari yakoze mu mukino wa gicuti Amavubi yatsinzemo Kiyovu 2-1 atari ibyari byamugwiririye.

Abatoza b’Amavubi mato; Mashami Vincent na Rwasamanzi Yves babanje kwitabaza ikipe yabanjemo muri Kenya mu gihe ku ruhande rwa AS Kigali mu gihe umutoza Nshimyimana Eric yabanjemo ikipe isanzwe ibanza mu kibuga gusa ikaburamo Lambalamba n’umunyezamu Bate Shamiru.

Ni umukino ikipe y’igihugu Amavubi yatangiye yotsa igitutu AS Kigali ku buryo bugaragara, ndetse ku munota wa 21 w’umukino iyi kipe ibona igitego cya mbere cyatsinzwe na Lague Byiringiro.

Uyu musore wa APR yongeye gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 36 nyuma y’uburangare bukomeye bwa Janvier Mutijima.

Ikipe y’umujyi wa Kigali yabonye uburyo bugaragara 3 mu gice cya mbere, harimo umupira Ally Niyonzima yateye ukajya hejuru y’izamu, umupira Ngama Emmanuel yateye igiti cy’izamu ndetse n’igitego Ngama Emmanuel yahushije ku mupira yari yambuye Prince Buregeya.

Igice cya kabiri cy’umukino cyaranzwe no gusatira ku ruhande rwa AS Kigali, yaje no kubona igitego cyo kwishyura ku munota wa 48 gitsinzwe na Ngama Emmanuel.

Iyi kipe yanarase ikindi gitego ku mupira watewe na Lambalamba, gusa k’ubw’amahirwe y’Amavubi ugarurwa n’izamu.

AS Kigali yakomeje kwiharira iminota yakurikiyeho ikoresha amakosa atandukanye abakinnyi b’Amavubi mato, ariko na bo bakanyuzamo bagasatira nubwo batabashije kongera kubona izamu.

Ikipe izakomeza izahura na Zambia, mu ijonjora rya nyuma, rizatanga ikipe izerekeza mu gikombe cya Afurika kizabera muri Niger mu ntangiriro z’umwaka utaha.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger