Imyidagaduro

Amateka n’ibigwi bya Bob Marley umaze imyaka 37 yitabye Imana

Bob Marley, ni umuhanzi w’icyamamare ku isi witabye Imana tariki ya 11 Gicurasi 1981 mu mujyi wa Miami muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Uyu munsi isi yose irimo kwibuka ibigwi bye byamuranze kuko imyaka 37 irihiritse yitabye Imana.

Bob Marley, ni umuhanzi wicyamamare wamenyekanye ku Isi yose, bitewe n’ubutumwa bufasha abakurikirana ibihangano bye yatangaga mu njyana ya Reggae ikunzwe n’abatari bacye mu bice bitandukanye by’Isi.Ahanini uyu muhanzi yibandaga ku butumwa bushishikariza ikiremwamuntu gukundana.

Amazina ye bwite yitwa Robert Nesta Marley, yavutse tariki ya 6 Gashyantare mu 1945, mu gihugu cya Jamayika. Aza kwitaba Imana ku ya 11 Gicurasi 1981 mu mujyi wa Miami muri leta ya Florida muri leta zunze ubumwe za Amerika.

Bob Marley ni umwe mu bahanzi bubatse amazina akomeye ku rwego rw’isi (legend), kugeza na n’ubu niwe muhanzi uzwi kurusha abandi washoboye guteza imbere no kumenyekanisha injyana ya Reggae akaba ari n’umuhanzi wa mbere mu mateka washoboye kugurisha CD nyinshi z’indirimbo mu njyana ya reggae.

Nyina wa Bob Marley ni Cedella Marley, umwirabura w’umunyajamayikakazi akaba yaramubyaye afite imyaka 18 y’amavuko. Naho se ni Narval Marley akaba ari umuzungu w’umwongereza akaba wavukiye muri Jamayika yari umusirikare ufite ipeti rya kapiteni,we yari mu kigero cy’imyaka 50. Sekuru wa Bob Marley ni Albert Thomas Marley nyirakuru ni Ellen Broomfield.

Bivugwa ko uyu muryango waba ukomoka ku bayahudi bo muri Siriya baje baturuka mu bwongereza mbere yo kujya gutura mu gihugu cya Jamayika. Ababyeyi ba Narvel Marley ngo ntibanejejwe no kubona umuhungu wabo acudika n’umugore ufite uruhu rwirabura. Mu bwana bwe, ntiyashimishijwe no kutabona se hafi ye, kuko afite hagati y’imyaka itanu n’itandatu nibwo se yamujyanye mu mujyi kugira ngo amushyire mu ishuri.

Nyuma yo kumara igihe atamenya amakuru y’umwana we, nyina wa Bob Marley yamusanze mu muhanda wa Kingston aho yari yarahawe umukecuru yafashaga amutuma. Iyi niyo yabaye inshuro ya nyuma Cedella yabonaniyeho na Narval ahita amwambura umwana we. Mu gihe cye cy’ubugimbi, Bob Marley yavuye mu buzima bw’icyaro butari bumworoheye, ajya gushakisha ubuzima mu mujyi i Trenchtown muri Kingston.

Ahageze yahamenyaniye na Neville Livingston wanitwaga Bunny Wailer na Winston Hubert McIntosh unitwa Peter Tosh bafatanyije guhimba no kuririmba. Mu 1962, ku myaka 17 y’amavuko, nibwo Bob Marley yasohoye indirimbo ye ya mbere yise ‘judje not’ bisobanura ngo ntugace urubanza. Muri iki gihe indirimbo ze ntizakunzwe cyane ariko ntibyamuciye intege yakomeje gushyira ingufu ze mu buhanzi. Mu 1963, afatanyije na Junior Braithwaithe, Peter Tosh na Bunny Wailer bakoze itsinda bise ‘Wailers bisobanura ‘ababibyi’. Bashoboye gusinyana kontaro(contrat) na studio One mu 1964 bikaba byaraborohereje gusohora indirimbo zabo.

Bob Marley yapfuye yishwe niki?

Umukambwe w’imyaka 79 y’amavuko wahoze akorera ikigo cy’ubutasi CIA, muri leta zunze ubumwe za Amerika , Bill Oxley, niwe wahitanye uyu muhanzi . Dore uko abivuga,

Ibi Bill Oxley yabitangaje ubwo yaragiye kwitaba Imana kuwa mbere tariki ya 25 ugushyingo 2017 aho yararwariye mu bitaro bya Mercy Hospital muri leta ya Maine ubwo yatangazaga ko ananiwe kubaho nkuko yournewswire.com yabitangaje.

Oxley niwe wivuganye Bob Marley

Oxley, wakoreye CIA imyaka 29 ubwo yakoraga mubayobozi bakuru biki kigo cyubutasi, yavuzeko yakoreshwaga maze akica abantu bakomeye harimo na rurangiranwa mu muziki Bob Marly .

Uyu musaza yakoreshaga imbunda za mudahushwa (sniper) akaba yari ninzobere muguhagarika ndetse no gutera mu bantu ibintu bibi nk’uburozi, ibiturika ndetse na Cancer. Igihe cyose avuze CIA, ahita yongeraho ko ari ikigo kigendera kumategeko yacyo gusa yanakomeje avuga ko yakoranaga n’abantu batatu bakoraga ubwicanyi bushingiye kuri politike mu bihugu by’amahanga.

CIA rero mu gushaka kwivugana Bob Marley bohereje abasore batatu ngo bajye kumusura bamubonereho bamurase maze mukumurasa baramuhusha bamurasa mu kaboko k’ibumoso nyuma nibwo yaje guhunga ajya kwihisha mu misozo ari naho uyu musaza yamusanze akamwivugana.

Nyuma y’iminsi ibiri Bob Marley arashwe mu kaboko nabasore batatu bari bamutegeye iwe murugo maze bakamuhusha, ni nanyuma kandi yuko yo kujyanwa mu bitaro, Bob Marley yahise ajya mu musozi wa Blue Mountain muri Jamaica kwihisha maze ahamara igihe kirekire.

Aha niho Oxley yasanze Bob kuberako yakoresheje ubwenge bwinshi cyane kugirango amufate , Oxley yiyise umufotozi ukorera ikinyamakuru cya New York Times maze agenera impano Bob Marley kugirango azamusabeko bahura maze akamwivugana .

Aha Oxley agira ati :”Bob namuhaye umuguru umwe w’inkweto yao mu bwoko bwa Converse All Stars. yari Nimero Size 10. Yari yishimye , ubwo yarari kwigera mu kaguru k’iburyo nahise murasa maze mutera ubumara bwarimo indwara zitandukanye .”

Yongeyeho ati:”Icyakurikiyho niki? Ubuzima bwe bwari burabgiriye aha ,Ijosi ryahise rijya mu nkweto yari afite cancer nandi mavirusi yari yaratewe, uruhu rwe rwari rwacitsemo uduce , hari gukorwa iki?, ryari ijoro ryiza kubaganga.”

Oxley yakomeje avugako Bob Marley yapfiriye mu bitaro aho yarari kwivuriza mu bihugu bitandukanye nk’Ubufaransa i Paris, mu bwongerezano muri Amerika.

Robert Nesta Marley wamamaye cyane nka Bob Marley yavutse kuya 6 gashyantare 1945, avukira muri Jamaica. Yitabye Imana kuwa 11 gicurasi 1981 , yapfuye afite imyaka 36 apfira i Miami muri leta ya Frolida , yapfuye azize cancer y’uruhu yatewe yitwa Melanoma.

Abana ba Bob Marley:

1. Cedella Marley yavutse ku ya 23 Kanama 1967, ku mugore witwa Rita ;
2. David Ziggy , yavutse ku ya 17 ukwakira 1968, ku mugore witwa Rita ;
3. Stephen, yavutse ku ya 20 Mata 1972, ku mugore witwa Rita ;
4. Robert Robbie yavutse ku ya 16 Gicurasi 1972, ku mugore witwa Pat Williams ;
5. Rohan yavutse ku ya 19 Gicurasi 1972, ku mugore witwa Janet Hunt ;
6. Karen, yavutse 1973, ku mugore witwa Janet Bowen ;
7. Stephanie yavutse ku ya 17 kanama 1974 umukobwa Rita yabyaranye n’undi mugabo witwa Ital ariko bob aramwakira nk’umwana we.
8. Julian yavutse ku ya 4 kamena 1975, ku mugore witwa Lucy Pounder ;
9. Ky-Mani 1976, amubyarana na Anita Belnavis ;
10. Damian Junior Gong yavutse ku ya 21 Nyakanga 1978, ku mugore witwa Cindy Breakspeare.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger