Imikino

CAF yatesheje agaciro ubujurire bwa Visi Perezida wa Rayon Sports ushinjwa ruswa

Tariki ya 3 Werurwe 2018, Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yafatiye ibihano ikipe ya Rayon Sports birimo gucibwa ibihumbi 15 by’amadolari ya Amerika (15000 US$) ndetse hanahagarikwa bamwe mu bayobozi bayo nyuma yuko yari ikoze iperereza igasanga harabayeho gushaka gutanga ruswa mu mukino wahuje Rayon Sports na LLB Academic y’i Burundi mu mukino wa CAF Champions League.

Rukundo Patrick, Mudaheranwa Shaffy, Nkusi Jean Paul na Muhirwa Prosper bahawe igihano cyo kuzamara imyaka ibiri (2) batagaragara mu bikorwa byose bya siporo by’umwihariko umupira w’amaguru ku Isi.

Ibi ntabwo byubahirijwe kuko nyuma yo guhanwa na CAF Muhirwa Prosper wari visi perezida wa Rayon Sports yaje kujurira muri CAF ndetse na komite nshya yari arimo ikomeza kumufata nk’umuyobozi n’ubwo byari bimaze iminsi bidashimisha bamwe mu bafana ba Rayon Sports batemeraga ko yajuriye ahubwo ko akomeza kubiyegereza ashaka kubashyira mu bibazo byatuma CAF ibafatira ibindi bihano.

Amakuru yizewe avuga ko CAF yamaze kugeza imyanzuro ku bujurire batanze mu buyobozi bwa Rayon Sports babamenyesha ko ibihano byahawe Muhirwa Prosper bikomeza kuba imyaka ibiri kandi bagasabwa kubimenyesha inzego zose bireba yaba iza polisi y’igihugu, FERWAFA n’abandi ku buryo nagera kuri Stade azakumirwa mu buryo ubwo ari bwo bwose.

Ibi byose bikaba byaramenyekaniye mu nama yahuje abayobozi ba Rayon Sports ndetse n’abandi bose bafite aho bahurira n’umwuka mubi umaze igihe muri Rayon Sports kugeza kuri uyu wa Gatatu ubwo habaga ugushyamirana hagati ya Muhirwa Prosper na Itangishaka Bernard umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports bapfa kuba abakinnyi baguriwe amata mu nzira ubwo bavaga I Huye gukina na Rayon Sports mu mukino banganyijemo 0-0.

Uyu Muhirwa Prosper wari wasimbuye by’agateganyo Gacinya Chance Denis ufunzwe, akaba kandi asanzwe aba hafi ikipe ya Rayon Sports cyane mu bikorwa bisaba amikoro yari yatanze amafaranga muri CAF, ajuririra ibihano yahawe muri Werurwe. Muri iyi nama, hemejwe ko ibihano byagumueho ndetse CAF yabimenyesheje Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa hamwe n’ikipe ya Rayon Sports.

Mu bindi byavugiwe muri iyi nama, harimo kumenyesha abakunzi b’iyi kipe ko kugeza ubu amafaranga bagombaga guhabwa na CAF nyuma yo kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup ataraza.
Rayon Sports ifite umukino w’umunsi wa 22 wa shampiyona izahuramo na Amagaju FC kuri uyu wa Gatandatu , iri kwitegura umukino w’umunsi wa kabiri w’amatsinda ya CAF Confederation Cup izahuramo na Yanga SC i Dar es Salaam kuwa Gatatu. Umukino wa mbere yari yawakiriyemo Gor Mahia yo muri Kenya, banganya igitego 1-1.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger