AmakuruImikino

Menya byinshi kuri Andres Iniesta wujuje imyaka 34 y’amavuko

Andres Iniesta wamaze gusezera muri FC Barcelona kuri uyu wa 11 Gicurasi ni bwo yujuje imyaka 34 y’amavuko. Uyu musore wavukiye i Barcelona akanahakurira ni byinshi byaranze ubuzima bwe akivuka, ni yo mpamvu nka Teradignews.rw twaguteguriye bimwe mu by’ingenzi byaranze uyu mukinnyi wamamaye muri ruhago y’ikinyejana cya 21.

Andres Iniesta usanzwe ari kapiteni wa FC Barcelona yavutse ku wa 11 Gicurasi mu 1984, avukira mu kadugudu kitwa Fuentealbilla ko mu ntara ya Albacete yabarizwaga mu bwami bwa Castile, akaba ari muri Espagne y’ubu.

Iniesta yamamaye muri ruhago ubwo yari afite imyaka 12 y’amavuko. Uti “byagenze gute?” Ubwo hari amarushanwa y’abana yabaga mu ntara ya Albacete, Iniesta yakunzwe cyane n’abari bashinzwe gushakira abakinnyi amakipe hafi ya yose yo muri Espagne.

Kubera ko se umubyara yari aziranye na Enrique Orizaola watozaga ingimbi za FC Barcelona, Andres Iniesta byaramworoheye cyane kuko uyu Oriozaola yasabye ababyeyi be kumujyana mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru rya FC Barcelona birangira babyemeye nta kuzuyaza.

Iniesta avuga ko’yarize cyane’ ubwo yasigaga ababyeyi be akajya mu ishuri rya Barcelona ryigisha umupira w’amaguru, La Masia.

Mu wa 1999, Iniesta yari kapiteni w’ikipe nto ya Barcelona yatwaye irushanwa ry’abatarengeje imyaka 15 ryari ryateguwe na Nike, aza no gutsinda igitego rukumbi cyahesheje Barcelona iki gikombe, nyuma aza no gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’iri rushanwa.

Andres Iniesta akigera mu kipe nkuru ya FC Barcelona, Pep Guardiola utoza Manchester City wari kapiteni wa FC Barcelona icyo gihe, yatangajwe n’ubuhanga bw’uyu musore, binamutera amakenga menshi kuko yabonaga Iniesta azatuma asezera mu mupira w’amaguru imburagihe.

” Ugiye gutuma nsezera. Uyu mwana (Iniesta) agiye gutuma twese dusezera.” Pep Guardiola abwira Xavi Hernandes bakinanaga icyo gihe.

Mu mwaka w’imikino wa 2003/04, Iniesta yaciye agahigo ko gukina imikino 37 muri 38 ya shampiyona, n’ubwo incuro 25 muri izi yinjiye mu kibuga asimbuye. Muri uyu mwaka, yatwaranye na FC Barcelona igikombe cya shampiona.
Andres Iniesta mu mukino FC Barcelona iheruka gutsindamo Villa Real ibitego 5-1.
Iniesta yabonye umwanya uhoraho muri FC Barcelona mu 2006, nyuma y’imvune ya Xavi Hernandes. Muri uyu mwaka, yakiniye ikipe ye imikino 11 muri UEFA Champions league, harimo n’uwa nyuma batsinzemo 2-1 Arsenal yakinnyemo iminota 45 nyuma yo gusimbura Edmilson, biha Barcelona kwegukana igikombe cya 2 cya UEFA Champions league.
Imyitwarire y’uyu musore yatumye akundwakazwa n’umutoza we Frank Rijkaard maze mu mwaka wakurikiyeho atwarana na Barcelona igikombe cya Pre- Season, nyuma yo gutsinda Bayern Munich ibitego 4-0.

Nimero 8 ifatwa nka nimero y’amateka kuri uyu musore yayihawe mu 2007/08, ubwo Ludovic Giuly wari usazwe uyambara yavaga muri iyi kipe, biha Iniesta amahirwe yo kwiyambura nimero 24 yari asanzwe yambara ahabwa nimero 8.

Iniesta ahanganye na Real Madrid.

Mu gihe byavugwaga ko Iniesta ashobora gusohoka muri Barcelona mbere y’umwaka w’imikino wo mu 2008, Iniesta yongereye amasezerano kugera mu 2014, hanashyirwamo ingingo y’uko ikipe iyo ari yo yose yamwifuza atarangiye yakwishyura miliyoni 150 z’ama Euro.

Ikinyamakuru Don Ballon cyamugize umukinnyi mwiza wa 05 muri La liga wa 2006, uwa 05 muri 2006-07 ndetse n’umukinnyi mwiza ku isi wa cyenda mu 2008.

Ari kumwe n’ikipe y’igihugu ya Espagne, yatwaye igikombe cy’uburayi nyuma yo gutsinda u Budage igitego 1-0, cya Fernando Torres.

 

Umwaka w’imikino wa 2008-09 ni umwe mu myaka myiza yaranze uyu musore. Uretse kuba yaragiye ahura n’utubazo tw’imvune twagiye tumubuza gukina imikino imwe n’imwe, Iniesta yibukirwa ku gitego yatsinze Chelsea muri 1/2 cya UEFA Champions League cyaje kishyura icyo Michael Essien yari yatsinze mu mukino warangiye ari 1-1.

Iki gitego cyagejeje FC Barcelona ku mukino wa nyuma wa Champions league yari guhuramo na Manchester United ya Sir Alex Ferguson yashakaga gukora amateka yo gutwara EUFA Champoions league 2 zikurikiranya, dore ko umwaka ubanza yari yayitwaye itsinze Chelsea kuri penaliti.

Andres Iniesta yishimira igitego yatsinze Chelsea muri 1/2 cy’irangiza.

Mu mukino wabereye i Roma mu Butaliyani, FC Barcelona ibifashijwemo na Samuel Et’o na Lionel Messi yatsinze Manchester United 2-0, itwara UEFA Champions league ya gatatu mu mateka yayo.

Nyuma y’uyu mukino, Wayne Rooney yavuze ko ‘Iniesta ari we mukinnyi wa mbere ku isi.’

Nyuma yo gutwarana na FC Barcelona Champions league na La liga, Iniesta yatowe na Don Balon nk’umukinnyi witwaye neza bihoraho muri La Liga, ashyirwa ku mwanya wa gatanu mu bakinnyi beza ku isi ndetse no ku mwanya wa kane mu bahataniraga Ballon d’Or yaje kwegukanwa na Lionel Messi.

Umwaka wakurikiyeho, yongeye kwegukana igikombe cya shampiyona ari kumwe na Barcelona, nyuma yo kugeza ku manota 99 muri shampiyona. Aha, Barcelona yasezerewe na Inter Milan muri 1/2 cya UEFA Champions league, gusa uyu musore ntabwo yitwaye neza nyuma yo guhungabanywa n’urupfu rwa Daniele Jarque wari inshuti ye magara.

Mu 2010, yatwaranye na Espange igikombe cy’isi cyaberaga muri Afurika y’Epfo, nyuma yo gutsinda igitego cyo mu minota ya nyuma Espagne yatsinze ubuholandi.

Muri uyu mwaka, yagaragaye muri batatu ba nyuma bahataniraga Ballon d’Or, gusa birangira Lionel Messi ari we wongeye kuyegukana.

Umwaka wa 2011 wabaye umwaka w’ibyiza kuri Andres Iniesta na FC Barcelona muri rusange. Uyu mwaka waranzwe n’ibikombe aho Barcelona yegukanye ibikombe 6, harimo icya UEFA Champions league yatwaye itsindiye Manchester United i Wembley ibitego 3-1.

Muri uyu mukino, Iniesta yatanze umupira wavuyemo igitego cya mbere cyatsinzwe na Pedro Rodriguez.

Umwaka wakurikiyeho, Iniesta na Barcelona bagarukiye muri 1/2 cya UEFA Champions league, nyuma yo gusezererwa na Chelsea, n’ubwo uyu musore yari yatsindiye FC Barcelona igitego cya kabiri cyashoboraga gutuma igera ku mukino wa nyuma, gusa Chelsea yaturutse inyuma irabyishyura, umukino urangira ari 2-2.

Mu mukino wari wabanjirije uyu, Iniesta na bwo yari yabonye izamu atsinda igitego cya 4 muri 4-1 Barcelona yari yatsinze AC Milan.

Muri uyu mwaka wa 2012, ari kumwe na Espagne batwaye igikombe cy’uburayi nyuma yo kunyagira ubutariyani 4-0 ku mukino wa nyuma wabereye i Kiev muri Ukraine.

Imyitwarire ye, yatumye arangiza ku mwanya wa gatatu mu bahataniraga Ballon d’Or yongeye gutwarwa na Messi.

Mu mwaka wa 2014-15, Iniesta yiyongereye mu bakinnyi bake ba FC Barcelona bahawe amashyi n’abafana ba Real Madrid, nyuma yo gutsinda igitego cya gatatu muri 4-0 Barcelona yatsindiye Real Madrid i Santiago Bernabeu.

Umwaka wa 2015 kandi wabereye mwiza Iniesta na Barcelona, kuko batwaye igikombe cya shampiyona na UEFA Champions league ya 5 mu mateka, ikaba iya kane Iniesta yari yegukanye ari kumwe n’iyi kipe. Nyuma y’igenda rya Xavi Hernandes, Iniesta yahise afata inshingano nshya zo kuba kapiteni wa FC Barcelona.

Mu 2016-17, Iniesta na Barcelona bagize umwaka mubi, nyuma yo gusezererwa na Juventus muri 1/4 cya UEFA Champions league, bakanatwarwa igikombe cya shampiyona na Real Madird. Barcelona yegukanye igikombe kimwe rukumbi cy’umwami, nyuma yo gutsinda Deportivo Alaves ku mukino wa nyuma.

Uyu mwaka wo ugiye kurangira, Iniesta na Barcelona bamaze kwegukana igikombe cy’umwami icya shampiyona. Bafite agahigo ko kumara imikino 43 ya shampiyona badatsinzwe.

Muri rusange Andres Iniesta yakiniye FC Barcelona imikino 723, ayitsindira ibitego 62. Yatwaranye na yo ibikombe bitandukanye 32, harimo ibya shampiyona 9, UEFA Champions league 4, Copa de Ley 6, Igikombe kiruta ibindi cya Espagne 7, ibikombe by’isi by’ama Clubs 3 na Super Cup z’uburayi 3.

Ikipe y’igihugu ya Espagne yo yayikiniye imikino 124, ayitsindira ibitego 13. Yatwaranye na yo igikombe 1 cy’isi, Ibikombe 2 by’Uburayi, igikombe kimwe cy’uburayi cy’abatarengeje imyaka 19 ndetse n’igikombe 1 cy’Uburayi cy’abatarengeje imyaka 17.

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger