Amarira America yateye Abanya-Iran azahozwa nande?
Iran iri mu cyunamo gikomeye nyuma y’urupfu rwa Ayatollah Ali Khamenei, wari Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, wishwe mu ntangiriro z’intambara ihanganishije Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israel.
Muri Tehran hitezwe abantu barenga miliyoni 10 mu muhango wo kumusezeraho, barimo intumwa z’ibihugu birenga 100. Ni umuhango ufite uburemere bukomeye muri politiki ya Iran kuko Khamenei yari amaze hafi imyaka 40 ari umwe mu bayobozi b’ingenzi bagenaga icyerekezo cy’igihugu.
Imihango yo kumusezeraho izamara iminsi myinshi, ikorerwe muri Tehran, Qom, Iraq na Mashhad aho biteganyijwe ko azashyingurwa. Uretse Khamenei, hanasezerwa ku bo mu muryango we bishwe muri icyo gitero, barimo umukobwa we, umukazana, umukwe n’umwuzukuru we wari ufite imyaka itatu.
Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza abaturage, abayobozi bakuru, abasirikare n’abandi bari mu gahinda ku buryo bamwe bafashwe n’ikiniga bakarira kubera agahinda batewe n’urupfu rwe.
Mu mihanda ya Tehran hagaragaye abantu bitwaje amabendera atukura, afatwa nk’ikimenyetso cyo gusaba kwihorera. Ibi bigaragaza ko urupfu rwa Khamenei rushobora kongera ubukana bw’umwuka mubi uri hagati ya Iran na Israel.





