Rutahizamu w’Umunya-Nigeria yiyunze kuri APR FC
Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Victor Mbaoma, wanyuze muri APR FC yateye umugongo Police FC yamwifuzaga, ajya muri Tusker FC yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya.
Victor Mbaoma ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2023/24, kuko yayisoje anganya na Ani Elijah wakiniraga Bugsera, ari bo bafite ibitego byinshi (15).
Umwaka wakurikiyeho ntiwamugendekeye neza kuko yawugizemo imvune, biza kurangira anasezerewe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuko yari atakibona n’umwanya uhagije wo gukina.
Yafashe umwanzuro wo gusubira iwabo muri Nigeria akinira Remo Stars FC, ndetse yitwaramo neza mu mwaka wa 2025/26, kuko ari we wabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi (14) muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Nigeria.
Ibi ntibyafashije ikipe ye kuko yahise imanuka mu Cyiciro cya Kabiri muri Nigeria, nyamara ari yo yari yaregukanye Igikombe cya Shampiyona cya 2024/25.
Mu makipe yifuje uyu mukinnyi harimo Police FC yo mu Rwanda yifuza kubaka ubusatirizi bwayo, dore ko bamwe mu bo yari ifite barimo Ani Elijah yatandukanye na bo.
Impande zombi zagiranye ibiganiro ndetse bigera kure, ariko uyu mukinnyi yahise ayitera umugongo ajya muri Tusker FC yo muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Kenya.
Mbaoma w’imyaka 29 yashyize umukono ku masezerano y’umwaka umwe muri Tusker FC., akaba azagera i Nairobi mu cyumweru gitaha.
Nubwo uyu mukinnyi atabonetse, Ikipe ya Polisi y’u Rwanda yasinyishije imyaka ibiri ba rutahizamu b’Abanya-Mali, Keffa Tangara na Moussa Limane bazayifasha mu mwaka utaha.

